00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitambitse Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ageze muri WASAC bagiye guhagurukirwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, yatangaje ko nibiba ngombwa hazitabazwa izindi nzego kugira ngo hamenyekane ababangamira imikorere y’urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari iyo rugeze muri WASAC.

Ni nyuma y’aho abari bahagarariye WASAC ubwo yitabaga PAC kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, batasobanuye abihishe inyuma y’ibikorwa bibangamira uru rwego nyamara byavuzwe ko muri WASAC harimo ikibazo cy’imikoranire.

Ibi bibazo by’imikoranire ni na byo bifitanye isano n’amakosa yabayeho yo kwanga gutanga raporo y’umutungo muri WASAC mu myaka ibiri ishize.

Depite Murara Jean Damascène, yasabye abahagarariye WASAC kugaragaza imbere ya PAC abakozi babangamira imikorere y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Yagize ati “Mu Kinyarwanda tujya tuvuga ngo ‘ibijya gushya birashyuha, baduhaye ibyo biyemeje gukora, reka tubyizere ariko batangiye kutubeshya, baravuga ko hari abakozi babo bagiye batera imbogamizi, ariko se ntabwo mubazi? Mubatubwirire aha.”

Depite Mutesi Anitha we yavuze ko abo bantu bakagombye kuba barahawe ibihano kugira ngo ibibazo bateje bitazongera kubaho.

Ati “Nk’umuntu uzi abakozi bateza ibibazo, mubakorera iki kugeza kuri iyi saha? Ni iki mwakoze nyuma y’ibi bibazo babateza, nimubareka gutyo bazakomeza, icyizere twagira ko ejobundi muzaduha raporo nzima nta kintu mwabakoreye, batarabihaniwe ni ikihe?”

Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yavuze ko imbogamizi zabayeho zishingiye ku byo basabwaga guhindura ku mikorere mibi babaga bagaragarijwe mu igenzura bakorewe ntibakorere ku gihe.

Ibyo ngo byaterwaga n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu ibaruramari (ORACLE) ritakoraga neza, bigatera amakosa mu bitabo by’ibaruramari iyi ikaba ari yo mpamvu babisabiye imbabazi.

Izi mbogamizi WASAC ngo yazimenyeshaga Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nubwo igihe yagiye yiyemeza ko izaba yagize icyo ikora ku makosa yagaragarijwe itashoboye kucyubahiriza.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe umutungo muri WASAC, Jean Luc Nsabimana, yabajijwe niba ari we uyoboye itsinda ribangamira imikorere y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asubiza ko we nta bubasha afite.

Ati “Ku bwanjye ntabwo mfite imbaraga cyangwa ikindi kintu cyatuma nkora ibinyuranye n’amategeko. Imbogamizi zavuye ku byo twagombaga gusubiza ariko icyabaga cyabayeho ni ukubanza gukora ubucukumbuzi ku byo twasabwe. Rimwe na rimwe wasangaga tugomba kubanza kubyumva. Dushobora kwiyemeza ibintu nyamara tutazabasha kubishyira mu bikorwa.”

Abadepite bavuze ko iri cukumbura ryagombye kuba ryarakozwe mbere y’uko asohora amafaranga, bamusaba by’umwihariko guhindura imikorere.

Nyuma y’ibisobanuro bya WASAC, Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko ibyabayeho ari ugukingira ikibaba abagize uruhare mu kubangamira imikorere y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ariko ko nibiba ngombwa hazitabazwa izindi nzego.

Ati“Ndabona musa n’aho mudashaka kutubwira mu mazina abantu bahari ariko dufite abafatanyabikorwa mu inararibonye bafite bazabitubwira. Twababwiye ko dufite inzego zitandukanye aha ngaha ariko ntekereza ko bitakagombye guca muri izo nzira namwe ngo mukingire ikibaba abantu nk’abo ngabo babangamira urwego rwashyizweho n’itegeko.”

Obadiah Biraro yavuze ko ikoranabuhanga rikoreshwa n’abantu bityo nta wukwiye kuryihisha inyuma.

Yibukije ko ‘Oracle’ yageze mu Rwanda mu 2007 ivuye muri Amerika, ikaba ari software nziza mu mijyanye n’ibaruramari. Yabanje kujya muri Kaminuza y’u Rwanda bayikoresha nabi, ijya muri EWSA igifatanye na WASAC bayikoresha nabi cyane ariko ibi bigo bimaze gutandukana itigeze igaragaza ko iri koranabuhanga rifite ibibazo.

Ati “Mu by’ukuri tureke kwihisha inyuma y’ikoranabuhanga, imashini n’abantu ni iki cyabereyeho ikindi? Ikoranabuhanga rye kuba igikingirizo, twe kubeshya, tuvuge ibibazo uko biri, PAC batubwire icyo badufasha.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yavuze ko imbogamizi zabayeho zishingiye ku byo basabwaga guhindura ku mikorere mibi babaga bagaragarijwe mu igenzura bakorewe ntibakorere ku gihe
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe umutungo muri WASAC, Jean Luc Nsabimana; Umuyobozi w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele n'Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Uwase Patricie
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko muri WASAC habayeho gukingira ikibaba abagize uruhare mu kubangamira imikorere y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .