Uru rugendo barukoze ku wa 9 Mata 2018, baturuka ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha barusoreza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basobanurwa amateka ya Jenoside, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Mujyi wa Kigali, Bitwayiki André, yatangaje ko uru ari urugendo rwo kongera gusubiza agaciro abakambuwe ndetse no kuzirikana ibikorwa byiza bifuzaga kugeraho.
Yagize Ati “Twabitekereho kugira ngo duhore twibuka ko hari byinshi bakoze muri uyu mujyi, hari imbaraga batangaga kandi hari na gahunda bari bafite kugira ngo ibyo bifuzaga tuzagerageze natwe kubigereho twubaka igihugu.”
Bamaze gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusabwa kwirinda amacakubiri mu byo bakora byose, Umuyobozi mukuru wa PSF mu Rwanda, Bapfakurera Robert, yabasabye gukomeza gukora cyane, baharanira iterambere.
Yagize ati “Ndashimira abikorera kuko mu gufatanya na leta yacu bagira uruhare mu gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi. Murabizi ko leta yacu yashyizeho gahunda y’imyaka irindwi yo kwivugurura no kwiteza imbere vuba, nkaba nizera neza ko tuzabigeraho nkurikije uko abikorera bashyiraho umwete ndetse n’ibyo bakora.”
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje ko ari icy’agaciro gakomeye.
Kayumba Charles wari uhagarariye Ikigo cy’Imari cya Duterimbere ndetse n’Urwego rw’ibigo by’imari iciriritse AMIR, yagize ati “Kwibuka ni igikorwa cya buri mu nyarwanda kandi Urwego rw’Abikorera narwo rwahungabanyijwe n’amahano yabaye mu Rwanda, aho abacuruzi bishwe n’abandi bacuruzi bagenzi babo, n’abakiriya babo. Ni ikintu cy’ingenzi kwibuka abakabaye bakorera u Rwanda iyo baba bakiriho.”
PSF yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hatangiye ubushakashatsi, aho ubu bigeze ku rwego rw’umurenge, handikwa uwishwe n’icyo yakoraga.


















Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO