Kwamamaza

Abigiye kuri buruse ya leta bamaze kwishyuzwa miliyari 12 muri 80 Frw ziteganyijwe

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 20:04' na Ezechiel Mbananabo


Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD itangaza ko kuva mu 2007 ubwo hatangiraga gahunda yo kwishyuza abantu bari mu kazi bigiye kuri buruse ya Leta, hamaze kuboneka miliyari 12 muri 80 zigomba kugaruzwa hakurikijwe imibare imaze kuboneka y’abagomba kwishyura.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo iyi banki yahawe inshingano zo gucunga no gutanga inguzanyo z’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza, kwishyuza inguzanyo ya buruse ku barangije kwiga bari mu kazi no gufasha ababyeyi kuzigamira uburezi bw’abana babo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’uburezi muri BRD, Mugisha Fred, yagaragaje ko ko abantu 13338 ari bo bari kwishyura mu bagera ku bihumbi 60 barihiwe na Leta kuva mu 1980.

Yavuze ko bamaze kwishyuza miliyoni 830 mu gihe cy’amezi arindwi, abagera ku 3700 bakaba ari bo bamaze kwishyura kuva mu 2007. Mu bishyura harimo ababikora ku bushake n’abo bigombera gukurikirana.

Uwize mbere ya 2015, yishyura amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi hongeweho ahabwa umunyeshuri ngo amutunge buri kwezi, agakatwa 8% by’umushahara we, ndetse agatanga n’inyungu ya 7% y’amafaranga yose yarihiwe.

Ni mu gihe ku muntu uri kwiga uhereye muri uwo mwaka, azajya yishyura inguzanyo akatwa 10% by’umushahara mbumbe akagerekaho inyungu ya 11% igenderwaho kugeza ubu.

Itegeko rigenga inguzanyo na buruse ryo kuwa 14/9/2015 risobanura ko umuntu akigera mu kazi bitarenze iminsi irindwi ahita amenyesha umukoresha we mu nyandiko ko yigiye ku nguzanyo, hanyuma mu gihe kitarenze icyumweru umukoresha agahita amenyekanisha uwo mukozi muri BRD kugira ngo atangire kwishyura.

Mugisha Fred avuga ko bari gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Urugaga rw’Abikorera(PSF), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyiriza(RSSB), Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(Mifotra), mu gutahura abafite icyo binjiza batishyura amafaranga barihiwe biga muri kaminuza,ndetse na za Kaminuza mu rwego rwo kumenya abazizemo ku nguzanyo.

Ikindi ngo ni uko kuva muri Mata uyu mwaka bari mu biganiro n’Ikigo gikusanya amakuru ku nguzanyo(Credit Reference Bureau).

Yagize ati “Turareba uburyo twamenya aho abakoresha bakorera n’umubare w’abakozi bafite baba bararihiwe. Abari hanze tubakurikirana binyuze muri za ambasade, ndetse hari n’abatelefona bashaka kutwishyura, hari benshi bafite ubushake. Abantu bakwiye kumva ko kwishyura ari inshingano zabo n’abakoresha bakamenya ko gutanga amakuru ku bakozi babo ari inshingano zabo.”

Mu mbogamizi avuga ko bahura na zo, harimo ababona akazi bagaterera agati mu ryinyo, imyumvire y’abumva ko atari inshingano zabo kwishyura bagategereza kwishyuzwa, abakoresha badatanga amakuru ku bakozi babo barihiwe na Leta n’ababishyurira ntibabimenyeshe BRD bityo kumenya imyirondoro yabo bikagorana.

Uyu muyobozi agaragaza ko kugeza ubu bamaze kwandikira abakoresha bagera ku bihumbi icumi, 550 ni bo basubije.

Yasabye uwigiye ku nguzanyo ya Leta wese kwegera BRD akabimenyesha n’uburyo azajya yishyuramo, ndetse na buri mukoresha akamenyekanisha abakozi be barihiwe na Leta.

Biteganyijwe ko mu myaka icumi iri imbere, amafaranga azishyuzwa ari yo azajya yifashishwa mu kurihira abandi banyeshuri. Magingo aya ngo haracyashakishwa amakuru y’abandi barihiwe na leta bataramenyekana.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’uburezi muri BRD, Mugisha Fred

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved