Abigisha Gatigisimu basabye Kiliziya Gatolika kubagenera umushahara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Abigisha abitegura guhabwa amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika, baratakamba basaba ko bajya bagenerwa umushahara wa buri kwezi kuko akazi bakora gakomeye kandi kavunanye ariko imibereho yabo ikaba itameze neza.

Ubusanzwe abigisha Gatigisimu bafasha abakirisitu kumenya amahame y’ibanze n’ukwemera bya Kiliziya Gatolika, bakabafasha kuba abakirisitu nyabo nyuma yo guhabwa amasakaramentu atandukanye uko yategnyijwe.

Abakora ako kazi gasa naho katoroshye nta gihembo bahabwa kuko bakora nk’abakorerabushake. Bavuga ko babwirwa ko ‘bazahabwa ingororano bageze mu Ijuru’ ariko bagaragaza ko imibereho yabo n’imiryango yabo itifashe neza kandi Roho nzima ikwiye kuba mu mubiri muzima.

Mu nama yahuje inzego zitandukanye zigize Kiliziya Gatolika mu Karere ka Huye, kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2018, nibwo abigisha gatigisumu kuri za Santarali, Paruwasi na Diyosezi, bavuze ko bakwiye gutekerezwaho ntibakomeze kubwirwa ko bazahemberwa mu ijuru gusa.

Umwe muri bo yagize ati “Ushobora kubona uwo muntu wigisha iyobokamana ukabona yambaye bodaboda pe, agiye imbere y’abantu arigisha iyo gatigisimu yambaye bodaboda, agashati ntikameshe, ukavuga uti ‘ese ubu koko uyu muntu n’abo abwira baramuha agaciro’. Kuba rero ako gaciro umuntu atarakagira mbona hari ingaruka bigira”.

Mugenzi we yungamo ati “Ubundi Imana twagombye kuyiha umwanya wa mbere, twayiha umwanya wa mbere n’ibindi bikabona kubona umwanya wabyo, ariko noneho dusa naho tubanza ibindi byose. Ukaba wahibibikana ujya gushaka uwigisha siyansi ariko uwigisha Iyobokamana ntumwibuke”.

“Njye mbona baramutse bahembwe (abigisha iyobokamana) bagira imibereho myiza bakajya bajya no kwiga gatigisimu mu bindi bihugu kugira ngo bajye bayigisha neza”.

Ntuzajya kwigisha ngo ‘Imana igira neza wambaye bodaboda’

Umwe mu bigisha gatigisimu akomeza bavuga ko kuba imibereho yabo itifashe neza bitewe no kudahembwa, bibagora kubwira abo bigisha ko Imana ari nziza kandi igira neza kandi bo ubwabo badafite imibereho myiza.

Ati “Kwigisha gatigisimu njye ntabwo mbifata nko kuvuga amagambo gusa, ushobora no kwigisha uwo uri we, uko uhagaze n’uko uvuga kuko ntuzajya kuvuga ngo Imana ni nziza, igira neza, uyemeye abona byose mbona wambaye bodaboda”.

Bamwe mu bigisha gatigisimu bavuga ko kubera imibereho itifashe neza hari abatangiye kudohoka ntibigishe neza uko bikwiye, ugasanga n’ababikora babijyamo nyuma y’indi mirimo bigatakaza agaciro kabyo.

Bifuza ko nabo bajya bahembwa bakagira imibereho myiza nkuko bimeze ku bihaye Imana barimo ababikira, abapadiri, ba musenyeri n’abandi.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n’Umwepiskopi wa Butare, Musenyeri Pillippe Rukamba, avuga ko ubusanzwe abigisha gatigisimu bakora umurimo mwiza kandi ukomeye bityo bagiye gushaka uko babagenza.

Yagize ati “Abarimu ba gatigisimu ni abarimu bigisha abakirisitu basanzwe, wenda babategurira amasakaramentu, wenda rimwe na rimwe babaha abana ngo bafashe abo bana kwiga. Abo rero ni twebwe tubitaho, ubungubu hirya no hino turimo turashaka kureba ukuntu twabigenza dukurikije imishahara ya Leta”.

Akomeza agira ati “Niba umuntu afite A2 uwo muntu wize arangiza amashuri yisumbuye umushahara uzamuha n’ubwo byaruhanya ujya muri icyo gice cya ba A2. Uwize muri Kaminuza uzamwishyura nk’uko bishyura ufite A0”.

Musenyeri Rukamba avuga ko guhemba abigisha gatigisimu biri gukorwaho ariko bizajyana n’ubushobozi Diyosezi zifite.

Ati “Bigaterwa rero nanone n’ubushobozi bwa ma diyosezi ariko kugeza ubungubu tubirimo, turashaka uburyo bwo kubirangiza neza, buri diyoseze ifite uburyo ihemba abarimu ba gatigisimu bayo ariko akenshi bituruka kuri ubwo buryo bwo kumva dukurikije impamyabushobozi zabo”.

Hari ikibazo gikomeye cy’abarimu batize

Musenyeri Rukamba avuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’abarimu ba kera badafite impamyabushobozi ariko bakaba bigisha gatigisimu hirya no hino, bityo kikaba kigomba kubanza kumvikanwaho uko bazajya bahembwa.

Ati “Ni diyosezi yumvikana n’uwo muntu kuko niba warize nk’imyaka itatu gusa ukarekera aho, habura uburyo abantu bafatiraho ngo baguhembe, ni ubwumvikane”.

Mu Rwanda hari Diyosezi Gatolika icyenda ari zo Butare, Gikongoro, Kabgayi, Kigali, Ruhengeri, Nyundo, Cyangugu, Byumba na Kibungo.

Kuba diyosezi zose zitangana bivuze ko zitanganya n’umubare w’abigisha gatigisimu. Musenyeri Rukamba avuga ko muri Diyoseze ya Butare abereye umushumba hari abagera kuri 70.

Musenyeri Philippe Rukamba
Abitabiriye inama y'inzego za Kiliziya mu Karere ka Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza