Abigaga ubuvuzi i Gitwe bamaze kubona imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri basaga 300 bigaga ibijyanye n’ubuvuzi (Medicine) muri Kaminuza ya Gitwe bamaze guhabwa imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma y’aho ishami bigagamo rifunzwe.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Ishami ry’Ubuvuzi (Medicine and Surgery) n’irya Laboratwari (Medical Laboratory Technology) i Gitwe yahagaritswe na Minisiteri y’uburezi nyuma y’aho ishuri rinaniriwe kuzuza ibyo ryari ryasabwe ngo amasomo atangwe neza.

Hemejwe ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuvuzi bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo gusa; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemererwa gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Mu gihe abigaga mu ishami rya Laboratwari bamaze kujya mu mashuri bari bemerewe kujyamo, hashize ibyumweru bitatu abanyeshuri bigaga ubuvuzi (medicine) nabo batangiye amasomo yo kugira ngo bajye ku rwego rumwe n’abandi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ayo masomo bayahawe kuko nyuma y’isuzuma ryakozwe byaje kugaragara ko hari ibyo batari barigishijwe kandi bikenewe.

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazatangirana umwaka w’amashuri n’abandi muri Nzeri uyu mwaka, buri wese akazahabwa umwaka yigamo bitewe n’amasomo yari yaramaze kwiga.

Umwe mu banyeshuri bigaga mu ishami ry’Ubuvuzi i Gitwe, Nzayisenga Amiel yabwiye IGIHE ko ari byiza kuba inzego za Leta zarabigizemo uruhare bakabona aho biga.

Ati “ Bigaragara ko igihugu kidukunda, by’umwihariko tukaba dushimira umukuru w’igihugu n’inzego zose zagize uruhare ngo tube turi abanyeshuri ba UR.”

Yakomeje agira ati “Twishimiye kuba abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda kandi natwe turimo dukora ibishoboka byose ngo tuzavemo abaganga beza bakenewe.”

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko kwakira abanyeshuri bigaga i Gitwe bizakuba kabiri umubare w’abiga ubuvuzi muri iyo Kaminuza .

Aba banyeshuri bamaze ibyumweru bitatu batangiye amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda
Aha bari bari gutemberezwa mu bice bitandukanye bya Kaminuza
Abanyeshuri bigaga ubuvuzi i Gitwe bavuga ko amasomo agenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza