Abiga muri UR-Huye basobanuriwe aho Jenoside itandukaniye n’ubundi bwicanyi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Mata 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) basobanuriwe uko Jenoside itandukanye n’ubundi bwicanyi ndetse n’ibyaha byibasira inyokomuntu, basabwa kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni muri gahunda y’ibiganiro ku kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi biri gutangwa hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro bahawe na Nshimiyimana Augustin, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubumenyi ku mitekerereze n’Imyitwarire ya muntu (Psychology), kuri uyu wa 09 Mata 2018, gifite umutwe ugira uti ‘Umwihariko wa Jenoside naho itandukanira n’ubundi bwicanyi’ yabasabye kumenya kubitandukanya bakabisobanurira abandi kuko hari ababyitiranya bafite umugambi wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasobanuye ko Jenoside ari ubwicyanyi bugamije kurimbura naho intambara ikaba igira amategeko ayigenga ndetse abahanganye baba ari abasirikari haticwa abana n’abagore nk’uko biba muri Jenoside.

Yagize ati “Jenoside ntiba igamije gutsinda ngo uwatsinzwe ayoboke uwatsinze, iba igamije kurimbura. Intambara igira amategeko ayigenga ku buryo hagati y’abahanganye (ingabo) iyo hari umanitse amaboko bamureka. Intambara ikorwa n’ingabo nta baturage baba barimo kandi igira imfungwa z’intambara naho Jenoside iba igamije kurimbura igice cy’abantu runaka”.

Nshimiyimana yavuze ko hari abantu bacyitiranya imvugo aho usanga bavuga ngo ‘Intambara yo mu 1994’ kandi ari Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kujya rufasha mu kubisobanurira abakiri bato n’abandi bayitiranya.

Yatanze urugero ku ntambara y’abacengezi yabaye mu gice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1996 na 1999, avuga ko abacengezi bicaga abantu batabashyigikiye, ibyo ari ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Nshimiyimana yasobanuye ko Jenoside itegurwa kandi akenshi igashyigikirwa n’ubuyobozi kandi ibanzirizwa n’ingengabitekerezo igamije kubiba urwango.

Abiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye basobanuriwe ko hari abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje ubundi bwicanyi bwabaye mu gihugu basabwa gutanga umusanzu mu kurwanya abantu nkabo.

Abanyeshuri bagaragaje icyakorwa kugira ngo ibyabaye ntibizongere
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batanze ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.

Ngabonziza Peter ati “Ni ukwigisha abana bahereye ku rubyiruko kandi abanyarwanda bagatozwa gushungura ibyo bigishwa mbere yo kubishyira mu bikorwa. Ikindi na none ni ukwigisha ububi bwa Jenoside n’ingaruka zayo kandi abakoze Jenoside bose bahaganwa”.

Aime Kamanzi ati “Ni ugukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nibwo dukomeza kumenya ibyabaye ndetse n’ububi bwabyo”.

Mu bindi bitekerezo batanze harimo guhanahana amakuru hagamijwe gukumira ikibi kitaraba kandi hakabaho gushungura ibyandikwa ku mbuga nkoranyambagakuko kuko hari bimwe bigamije gusenya.

Bagaragaje kandi ko kwitabira umurimo no kwiteza imbere byafasha abantu kunga ubumwe kuko hari ubwo amacakubiri aturuka mu kugirira ishyari abateye imbere.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Kagwiza Jeanne, yashimiye abanyeshuri uburyo bakomeje kwitabira ku bwinshi ibiganiro ku kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba kubikomeza.

Nshimiyimana Augustin, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda atanga ikiganiro
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza