Abiga muri Kigali Leading basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kamena 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali Leading TVET, basabwe kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n’abakwirakwiza ingengabitekezo yayo bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Whatsapp,Facebook,Youtube, Twitter n’izindi.

Ibi babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, ubwo iki kigo cyibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mutuyimana yasabye aba banyeshuri gushyira imbaraga mu kurwanya ibyatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.

Yavuze ko by’umwihariko urubyiruko rushishikarizwa kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Icyo tubasaba ni ukurwanya ingengabitekerezo zikomeje kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, mukanyomoza amakuru y’ibinyoma anyuzwaho, mukagaragaza uko igihugu cyifashe n’uburyo kirimo umutekano nta macakubiri akikirangwamo.”

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gitega, Mparabanyi Faustin, we yahaye ubuhamya aba banyeshuri bw’ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace yakoranywe ubugome bukabije.

Yavuze ko tariki 14 Mata 1994 muri aka gace hishwe abantu 1000 ku munsi umwe.

Mparabanyi yabwiye aba banyeshuri ko ari ahabo ngo ibyabaye bitazongera ukundu.
Yagize ati “ Hano mu cyahoze ari Cyahafi habaye ubwicanyi ndengakamere kuko ku tariki 14 Mata muri uyu murenge hishwemo abantu bagera ku 1000 mu ijoro rimwe gusa. Nk’urubyiruko mukwiye kurwanya icyatuma ubwo bwicanyi bwongera kubaho mu gihugu cyacu.”

Namukosha Farida wiga mu mwaka wa Mbere, yavuze ko kwibuka bibafasha gusobanukirwa neza amateka yaranze u Rwanda, bikabubakamo umutima wo guhora bamagana ikibi.

Yagize ati “ Bidufasha kumenya amateka yaranze u Rwanda nk’Igihugu cyacu muri icyo gihe cyane ko nka twe tutari turiho, bikadufasha kumenya birambuye amateka y’inzirakarengane zazize Jenoside.”

Umuhango wo kwibuka muri Kigali Leading TVET wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abanyeshuri n’abarezi b’iryo shuri , banashyira indabyo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gitega.

Ishuri Kigali Leading TEVET ryatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubu rikaba rifite abanyeshuri 266.

Abanyeshuri ba Kigali Leading TVET basawe guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abanyeshuri ba Leading TVET bari mu rugendo rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi
Abanyeshuri basabwe gukomeza guharanira u Rwanda ruzi amacakubiri
Abarezi ba Leading TVET bagiye gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gitega
Bagiye gushyira indabyo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gitega
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega,Mutuyimana Gabrie acana urumuri rw'icyizere
Abashinzwe umutekano mu Murenge wa Gitega bacana Urumuri rw'Icyizere
Hacanywe urumuri rw'icyizere rushushanya ko ejo h'u Rwanda ari heza
Uwari uhagarariye CNLG,David Mwesigwa
Bamwe mu banyeshuri ba Kigali Leading TVET
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gitega,Mparabanyi Faustin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza