00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga mu Ishuri rikuru rya Polisi basuye Igicumbi cy’Intwari basabwa kwigira ku birenge by’abababanjirije

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 Kanama 2021 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyeshuri biga mu Ishuri rya Polisi “National Police College” riherereye mu Karere ka Musanze, barimo abo mu Rwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa n’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) basuye Igicumbi cy’Intwari i Remera basabwa kwigana intwari zitangiye u Rwanda mu rugamba rwo guteza igihugu imbere.

Iri tsinda rigizwe n’abantu 41 barimo abayobozi baje bariyoboye batatu, abapolisi 31, abakora muri RCS batatu n’abo muri RIB batanu.

Basuye Igicumbi cy’Intwari giherereye i Kigali mu Murenge wa Remera, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa amateka yaranze intwari z’igihugu n’ubutwari bwaziranze ndetse n’ibisobanuro by’imidali n’impeta by’ishimwe zihabwa abagaragaje ubutwari.

Aba bapolisi bari guhabwa amasomo yo ku rwego rwa “Junior Command Course” basobanuriwe ko intwari z’igihugu zo hambere zahaze amagara yazo zigaharanira umutekano n’amahoro ku gihugu cyababyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imidali n’Impeta z’ishimwe, Nkusi Deo, yavuze ko abapolisi bakwiye kongera kwibutswa ubutwari bw’abababanjirije.

Yagize ati “Icya mbere twavuga ni uko ari umupolisi ari n’utari umupolisi twese turi Abanyarwanda. Kandi twese za ndangagaciro zaranze Umunyarwanda ni izacu. Icyo twibandaho ni y’amateka yaranze Abanyarwanda barengeye ubusugire bw’iki gihugu. Abo tuvuga baguye igihugu bakigeza aho kigeze. Turabivuga kandi na bo basanzwe babyiga niyo bagezo aho biga bakomeza kubiganiraho.

Yakomeje ati “Kuba batoranyije iki giGumbi cy’Intwari ni mu rwego rwo kuza kureba izo ngero zifatika zabayeho bitari bimwe bumva gusa mu magambo.”

Basabwe ko nk’abashinzwe umutekano bakwiye guharanira icyateza imbere igihugu binyuze mu gukorana indangagaciro yo kwitanga.

Umwarimu mu Ishuri Rikuru rya Polisi wari uyoboye iri tsinda ry’abanyeshuri, CSP Antoine Munyampundu, yagaragaje ko nk’abashinzwe umutekano bakwiye gukomeza guhabwa amasomo agendanye n’amateka y’intwari z’igihugu kugira ngo akomeze kubabera urugero.

Aba banyeshuri basabwe ko nubwo atari urugamba rw’amasasu bari kurwana bagomba guharanira umutekano usesuye w’igihugu cyane ko ari wo pfundo ry’iterambere.

Aba bapolisi basabwe kwigira ku ntwari zo hambere
Basobanuriwe ibyiciro by'intwari z'u Rwanda n'uko zitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu
Buri wese yagaragazaga ko afite amatsiko yo kwiga byinshi
CSP Antoine Munyempundu yavuze ko kwiga amateka ku banyeshuri byongera kubaha urugero rwiza
Muri aba bapolisi harimo n'abagore bari gutyaza ubumenyi
Nkusi Deo yavuze ko abashinzwe umutekano guhabwa amateka y'intwari zitangiye u Rwanda ari ingenzi kuri bo
Basabwe guharanira amahoro n'umutekano cyane ko ariryo pfundo ry'iterambere
Ubwo basobanurirwaga amateka babajije ibibazo bitandukanye bagamije gusobanukirwa
Aba banyeshuiri barimo abo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .