Abdoulaye Wade wahoze ayobora Sénégal yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Abdoulaye Wade wahoze ayobora Sénégal yanditse ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya w’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Wade ni umwe mu badepite 19 b’impuzamashyaka Wattù Senegaal babashije gutsindira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu mu matora yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Ishyaka rya Wade ryatsinzwe bidasubirwaho n’ishyaka rya Perezida uriho Macky Sall, ryabonye imyanya 125 ku myanya 165 yahatanirwaga.

Wade w’imyaka 91 mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Parti Démocratique Sénégalais (PDS) , yavuze ko icyari cyatumye yemera kujya mu matora ari ugushyigikira ishyaka rye ngo ritsinde amatora nubwo bitabakundiye.

Kubera uko kwegura, Wade yavuze ko atazagaragara mu muhango wo gutangiza imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko nshya uzatangira tariki 14 Nzeli uyu mwaka nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Wade yayoboye Sénégal kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2012.Yasimbuwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu na Macky Sall.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza