Kwamamaza

Abakozi muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bazamuriwe imishahara

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 15:31' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abakozi bo muri za Minisiteri no mu nzego nkuru za leta bongerewe imishahara, buri umwe hagendewe ku buremere bw’umwanya afite.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10 Kanama 2016 niyo yemeje imibare fatizo (index value) ya 350 na 400 y’imishahara mu Nzego Nkuru za Leta, muri za Minisiteri no mu Bigo bya Leta, yari iri munsi y’umubare fatizo wa 400.

Ubusanzwe imibare fatizo (index value) ni ibipimo byashyizweho byifashishwa mu kugena umushahara ku mwanya runaka. Harebwa ibintu bibiri by’ingenzi harimo uburemere bw’umwanya ndetse n’ingengo y’imari ikigo cyageneye abakozi nayo ihinduka bitewe n’inshingano z’ibigo.

Iyi mibare fatizo yagiye ihinduka bitewe n’aho guverinoma ishaka gushyira ingufu mu mishahara ndetse n’ubukungu bw’igihugu. Mu 2006, umubare fatizo muto wari 250, mu 2012 uba 300 none ugeze kuri 350 mu gihe umunini ari 500.

Iri zamurwa ry’imishahara rirahita ryongera miliyari 3.3 Frw ku mishahara yari isanzwe ihabwa abakozi ba leta basanzwe bangana na 3% by’abakozi bose bari mu gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, Samuel Mulindwa, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo n’abakozi basanzwe muri za minisiteri bazamurirwe imishahara.

Mu bazamuriwe imishahara harimo abakozi bafasha abandi (support staff) muri minisiteri barimo nk’abanyamabanga, abashoferi n’abandi, abakozi basanzwe (professionals), n’abayobozi b’amashami abo bakozi bandi bakoreramo.

Yagize ati “Kuzamura imishahara byahereye hasi. Ku bakozi bafasha abandi n’abakozi basanzwe, imishahara yavuye ku mubare fatizo wa 300 igera kuri 350. Ibyo bikaba bishobora kuzamura imishahara yabo ho 16% ku mushahara basanzwe batahana. Ku bayobozi b’amashami bo byavuye ku mubare fatizo wa 330 bagera kuri 400, uwo mubare fatizo ukaba wongera 20% ku mushahara bitewe n’inzego bariho ku mushahara.”

Dufashe urugero ku mukozi ufite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) wahembwaga hagendewe ku mubare fatizo wa 300, yabonaga umushahara ungana na 286.662 Frw; nibabarira kuri 350 [umubare fatizo mushya], umushahara we uriyongeraho 16% bingana na 45.110 Frw bityo abone 331.772 Frw.

Mulindwa yakomeje agira ati “Mu buryo bwo gucunga abakozi bitewe n’uburambe bafite mu kazi, birashoboka ko waba uri umuyobozi w’ishami umaze imyaka itandatu, ntabwo waba unganya umushahara na wa wundi ugitangira.”

“Kubera ko iyo umaze imyaka itatu ukora neza hari 15% yiyongera ku mushahara wawe, ubundi hakagenda hiyongeraho 10%, mu gihe cy’imyaka itatu. Bivuze ngo abayobozi b’amashami aho bari bageze, niho hiyongereye 20%. Ni kimwe na ba bakozi basanzwe.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, Samuel Mulindwa; Minisitiri w'Umutekano, Sheihk Musa Fazil Harerimana na Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye

Abacungagereza nabo bazamuwe nyuma y’abarimu n’abapolisi

Mulindwa yakomeje avuga ko aba bakozi bazamuriwe imishahara nyuma yo kuzamurira abandi bari mu nzego zo hasi ariko bari bafite imishahara mito, barimo abarimu bataherukaga kuzamurwa mu ntera ntambike [umuntu aba ari mu mwanya runaka hanyuma bitewe n’uburyo yitwara mu kazi, mu myaka itatu, umushahara we ukiyongeraho 10%] kuva mu 2012.

Ati “Mu mpera za Kamena bahawe 10%, tubongereraho 3%, byafashe miliyari 7.8 kugira ngo bikorwe. Abapolisi, kuva ku mupolisi muto kugeza kuri IP, muri Mutarama bazamuriwe umushahara 50% uhereye aho wari uri. Guhera kuri IP kugeza kuri Komiseri Mukuru, umushahara wabo nawo warazamutse guhera tariki ya Mbere Nyakanga.”

Yakomeje agira ati ‘‘Mu cyemezo cyafashwe ku munsi w’ejo, mu iteka rya Minisitiri w’Intebe, abacungagereza nabo imishahara yabo yazamuwe. Umukozi wo hasi utangirirwaho, hiyongereyeho 45%. Abandi ntabwo byagiye bigera aho ngaho, ariko bose umushahara wabo wagiye uzamurwa.”

Mu nzego zazamuriwe imishahara harimo nk’Ikigo gishinzwe imidali n’impeta z’ishimwe, ikigo cy’ababana n’Ubumuga n’ibindi.

Muri gahunda za guverinoma, harimo kuzamura imibereho y’abakozi aho nibura umubare fatizo kuri bose bigendanye n’amikoro y’igihugu; hifuzwa ko wazagera kuri 500.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved