Abayobozi muri DICEL Security Ltd bahuguwe ku kurwanya ibyaha birimo icy’iterabwoba

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bahagarariye abandi mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu kigo DICEL Security Ltd, basoje amahugurwa y’iminsi ine aho bahuguwe kunoza ibyo bakora no gutanga ubwo bumenyi ku bo bashinzwe hirya no hino mu gihugu.

Imyaka itanu irashizwe ikigo DICEL Security Ltd gicunga umutekano w’abantu n’ibyabo hirya no hino mu Rwanda.

Kuva tariki 9 kugeza 12 Nyakanga 2019, iki kigo gifatanyije n’ishami rishinzwe amasomo n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe gucunga no kugenzura imikorere y’ibigo byigenga mu gucunga umutekano, bateguye amahugurwa ku bakozi bahagarariye abandi bakora akazi ko gucunga umutekano muri iki kigo, hagamijwe gushaka uko bakomeza kunoza ibyo bakora ubumenyi bahawe bakabugeza no ku bo bashinzwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Dicel Security Company Ltd, Kashemeza Robert yavuze ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda aribo bateguye aya amahugurwa.

Yavuze ko aya ari amahugurwa y’ingirakamaro mu rwego rw’umutekano kuko babahuguye ku masomo arimo gukunda igihugu, kumenya inshingano nk’abashinzwe umutekano kandi nk’abayobora abandi, kurwanya inkongi z’umuriro, kumenya amakuru, kuyashakisha no kuyakoresha.

Yagize ati “Aka kazi k’umutekano gasaba umuntu guhora yihugura ntabwo wavuga ngo wageze aho ujya. Urugero nk’ubu twize isomo ryo kurwanya iterabwoba kuko hari uburyo ibyihebe bikoresha mu gutera igihugu, tugomba kumenya natwe uko twabyitwaramo. Hari amayeri menshi umuntu ashobora gukoresha akagenzura uwo muntu yabonye ejo cyangwa ejobundi, ugomba kumuhozaho ijisho ukaba wanabibwira inzego z’umutekano.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko nabo bahindura amayeri mu gukora ibyo bikorwa by’ubwihebe n’ubwiyahuzi natwe niko tugenda duhinduraho, icya kabiri hari uburyo bwo gusaka, ibyuma bikoreshwa ni byinshi kandi bamwe babikoreshaga mu buryo batazi, twabyize kandi twabimenye igisigaye ni uko tugenda kukabyigisha abandi dushinzwe.”

Umuyobozi ushinzwe amasomo n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe gucunga no kugenzura imikorere y’ibigo byigenga mu gucunga umutekano, SSP Corneille Murigo, yasabye aba bahuguwe kuzashyira mu bikorwa amasomo babonye, cyane ko igihugu gifite iterambere ryihuta.

Yagize ati “Impamvu z’aya mahugurwa ni nyinshi ariko iyi ngezi ni ugufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano za leta kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bunoze, kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze mu iterambere.”

Yongeyeho ati “Mufite akazi kenshi kabategereje ko gucunga umutekano kandi ndahamya ko amasomo menshi agendanye nibyo mwayahawe, ukurikije intumbero mu iterambere igihugu cyacu gifite ubu ibintu byose birimo birihuta nk’ibikorwa remezo birimo inyubako, ama banki, amahoteli n’ibindi byinshi, byose bikeneye umutekano.”

Yababwiye ko ibyaha birimo gukorwa hakoreshejwe amayeri menshi nk’ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bukoresheje intwaro n’ibindi..

Mukaruberwa Francine, umukozi wa DICEL uhagarariye abandi muri MAGERWA, yavuze ko abo ayobora azagenda akabigisha uburyo bagomba guhagarara, imyitwarire myiza imbere y’abakiriya babo n’ababagana muri rusange.

Yagize ati “Tugiye gukora bitari ugukorera umushahara ahubwo tugahagarara mu rwego rwo gukorera igihugu, nzabigisha ko dufite ubuzima bw’abantu binjira muri icyo kigo n’ibintu byabo.”

DICEL Security ifite abakozi bagera kuri 340 mu gihugu hose. Ni kimwe bigo 17 byigenga bikora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu Rwanda.

Imyaka itanu irashizwe ikigo DICEL Security Ltd gicunga umutekano w’abantu n’ibyabo hirya no hino mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza