Abayobozi mu by’imari bahuguwe ku miyoborere ikumira ibigo byabo guhomba

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwiza mu bigo by’imari iciriritse buza ku isonga mu gutuma bitera imbere, bikanatanga serivisi zibereye ababigana.

Mu Rwanda hari ibigo by’imari iciriritse birenga 450. Bihuriye mu Ishyirahamwe rya AMIR ribikorera ubuvugizi, kubaka ubushobozi no gusangizanya ubunararibonye.

Ku bufatanye bwa AMIR n’Ikigega cya Banki y’Isi cy’Imari gitera Inkunga Imishinga y’Ishoramari (IFC), abayobozi b’ibigon’abagize inama z’ubutegetsi zabyo bahuguwe ku ‘miyobore myiza’ nk’inkingi bakwiye kubakiraho.

Aya mahugurwa yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 26 Ukwakira 2018. Yitabiriwe n’abahagarariye ibigo birenga 10 birimo Copedu Ltd, Umurenge Sacco, Goshen Finance Ltd, Duterimbere IMF Ltd, Vision Fund Rwanda n’ibindi.

Umuyobozi wa Vision Fund Rwanda, Ross T. Nathan yatangarije IGIHE ko mu mirimo yabo baba bakeneye ubu bumenyi.

Yagize ati “Imiyoborere ihamye ni izingiro mu bigo by’imari. Aya mahugurwa azafasha abayobozi bacu bashya kumenya inshingano zabo n’uburenganzira bafite. Ni gahunda nziza yo kumenya ibyo dushinzwe. Bizatuma n’abanyamigabane barushaho kubyungukiramo. Dutegereje kungukira mu mikoranire ya AMIR na IFC mu yandi mahugurwa yisumbuyeho.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Nkuranga Aimable, yavuze ko bibanze ku kugaragaza ibibazo biri mu miyoborere y’ibigo by’imari n’uburyo bwo kubikemura.

Yagize ati “Intego yacu ni imiyoborere myiza mu bigo by’imari. Ibintu bigenda neza cyangwa bigapfa bitewe n’ubuyobozi. Kwibanda ku bayobozi ni uko tuzi neza ko aribo bashyiraho amabwiriza, bakanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo. Nibabisobanukirwa bazanoza imikorere, bigere ku Banyarwanda benshi.”

AMIR yihaye intego yo gukomeza guhugura abandi bayobozi mu gihugu hose mu myaka ibiri iri imbere. Inakurikirana ko ubumenyi bahawe babushyira mu bikorwa.

Nkuranga yavuze ko nta bigo by’imari bigikunda guhungabana mu bukungu kuko abayobozi babyo n’abagize inama z’ubutegetsi bigwaho na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Impuguke mu by’imari n’imiyoborere barimo Umuyobozi wa Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda (BRD), Rutabana Eric; uw’Ishami ry’Ibigo by’Imari muri BNR, Kavugizo Kevin Shyamba; Kantengwa Angelique wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) n’Umuyobozi muri SEEP Network, Habyarimana Straton batanze ibiganiro.

Umuyobozi wa BRD, Rutabana Eric yavuze ko muri buri kigo hakwiye kubaho ubwigenge mu bagize inama y’ubutegetsi, hakanubahirizwa uburinganire.

Yagize ati “Dukwiye kugira abantu bafite ubumenyi mu ngeri zitandukanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga n’ibindi. Bizabafasha kugira abayobozi bafasha ikigo kuzamuka.”

Yabasabye gukora ibirenze ibyo basabwa mu kurushaho kubaka icyizere cy’ibigo bayoboye.

BRD iha ibigo by’imari amafaranga yo guha abanyamuryango n’abakiliya bayo mu gihe byashiriwe ariko byemejwe ko byujuje ibisabwa.

Abatanze ikiganiro bagarutse ku miterere ikwiye kuranga imiyoborere y'ibigo by'imari
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abaturuka mu bigo by'imari birenga icumi
Kantengwa Angelique yavuze ko uburyo ibigo by'imari bitera imbere bitanga icyizere
Nkuranga Aimable aha Twajamahoro Placide impamyabushobozi nyuma yo guhugurwa
Nkuranga Aimable uyobora AMIR ashyikiriza Ndahayo Jules Théoneste impamyabushobozi
Rose Lumumba ukora muri IFC ari mu bahuguye abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda
Tsion Admassu ukomoka muri Ethiopia yahuguye abayobozi ku buryo bwafasha ibigo byabo kugwa mu bihombo
Twajamahoro Placide uri mu Nama y’Ubutegetsi ya COPEDU yavuze ko ubumenyi bahawe bazabusangiza bagenzi babo bakorana
Umuyobozi w’Ishami ry’Ibigo by’Imari muri BNR, Kavugizo Kevin Shyamba, ari mu batanze ikiganiro
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry'Ibigo by'Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Nkuranga Aimable, yavuze ko amasomo yatanzwe yibanze ku bibazo biri mu bigo by'imari n'uburyo bwiza bwo kubikemura
Umuyobozi wa Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda (BRD), Rutabana Eric, yavuze ko ikigo cy'imari gikwiye kugira ubwigenge mu bagize inama y'ubutegetsi
Umuyobozi wa Vision Fund Rwanda, Ross T. Nathan, yatangaje ko baba bakeneye ubumenyi bwimbitse mu miyoborere y'ibigo by'imari
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya AMIR, Ndahayo Jules Théoneste, atanga igitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza