Abayobozi mu Budage bashimye umurunga w’ubucuti bafitanye n’u Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 23 Nzeri 2016 saa 07:57
Yasuwe :
1 0

Ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Hamburg, mu gihugu cy’Ubudage bwavuze ko buzirikana umurunga w’ubucuti bafitanye n’u Rwanda busaba abawutuye, kugira icyo bigira kuri Afurika cyane cyane u Rwanda.

Uhagarariye inama Nkuru mu by’umuco, Itangazamakuru n’ibirebana n’ikoranabuhanga muri uwo mujyi Dr. Carsten Brosda yabivuze ku wa 14 Nzeri 2016, mu birori by’umunsi w’Ubucuruzi n’umuco (Rwanda Business and Culture Day) wabereye mu nzu ndangamurage yo muri uwo mujyi.

Yashimye ubucuti u Budage bufitanye n’u Rwanda abwira abari baje muri uwo munsi ko ari “akanya keza ko kumenyana no kunga ubumwe, kwigira umwe ku wundi ndetse no kwigira byinshi kuri Afurika”.

Ni umunsi wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Budage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umujyi wa Hamburg wo muri icyo gihugu,ufite intego yo kumenyekanisha umuco n’umutima wo gukora ubucuruzi by’abanyarwanda mu baturage b’uwo mujyi nkuko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

Iryo tangazo kandi rikomeza rivuga ko abantu bagera ku 120 bitabiriye uwo munsi, bagasobanurirwa politiki y’u Rwanda, Ubukungu n’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor Cesar, yashimye iterambere u Rwanda rugezeho avuga ko ryavuye ku kubumbatira umuco no kwiyemeza kwiyubakira igihugu.

Tom Pause, umuyobozi muri E&P ikora ibyo kugira inama amakompanyi ku mugabane w’Afrika, na Pierrot wo mu ishyirahamwe rihuza abakora ubucuruzi hagati y’Afurika n’u Budage (German-African Business Association), bashimye iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka micye, ubucuruzi bw’umusaruro w’Ubuhinzi, kugabanya ruswa, kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi igera ku 150.000 ku mwaka, gushyiraho ibikoresho bitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba no guteza imbere ubuvuzi ku kigero cya 95%.

Maximilian Hartweg washinze umuryango Ideas in Motion w’Abadage ufasha ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bakiri bato, yashimye benshi mu bakoresha ibyo bize bafasha ba rwiyemezamirimo kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu.

Umuyobozi ushinzwe imikorere mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB,Serge Kamuhinda, yavuze ku mpinduka mu by’ubukungu u Rwanda rwagize nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bugenda bukorwa n’abahanga bo mu miryango n’ibigo bitandukanye.

Avuga ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku Isi, kikaba icya mbere umugore yishimira kubamo muri Afurika, n’icya 6 ku Isi, kikaba n’icya gatanu ku Isi abantu badatinya kugendamo nijoro.

Akomeza avuga ko u Rwanda rwavuye ku myaka 33 rugera kuri 66 y’icyiizere cy’ubuzima ndetse runagabanya icyorezo cya SIDA, na Malaria kugeza kuri 80% mu gihe cy’imyaka 10.

Mu kiganiro bakoreye muri uwo munsi hagarutswe k’uko u Rwanda rumeze ubu n’ahazaza harwo, bavuga ko u Rwanda atari igihugu kiri gutera imbere gusa, ahubwo ko ari ubutaka bw’amahoro, aho abakiri bato bari guhihibikanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza