Abayobozi bo mu Majyaruguru basabwe kugabanya amasaha bamara mu biro

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi by’umwihariko ababarizwa ku rwego rw’uturere kugabanya amasaha bakoresha mu biro ahubwo bakayifashisha bakemura ibibazo by’abaturage.

Ibi Gatabazi yabisabye nyuma y’aho bigaragaye ko iyo hakoreshejwe inama z’abaturage umwanya munini uharirwa ibibazo biba bimaze igihe bidakemurwa.

Mu nama yamuhuje n’abayobozi b’inzego z’uturere mu cyumweru gishize, Gatabazi yavuze ko kuyobora bisaba ubwitange kandi bugaragarira mu kwegera abaturage.

Yagize ati “Kugira ngo ube umuyobozi mwiza ni uko wita ku bo uyoboye. Niyo mpamvu musabwa kugabanya amasaha mukoresha muri mu biro mugasanga abaturage aho bari mukabatega amatwi, mugakemura ibibazo bibugarije kuko kuyobora si ukwikunda ahubwo ni ukwitanga. Ni byiza ko mwitangira abo muyobora kugira ngo nabo bababonemo abayobozi bashoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu gushaka umuti w’ikibazo.

Yagize ati “Izi gahunda zo gukemura ibibazo by’abaturage zari zisanzweho ariko nyuma y΄inama duhawe natwe tugiye kongeramo imbaraga kugira ngo hanozwe imikorere myiza mu kazi kacu ka buri munsi.”

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Musanze, Abayisenga Emile, yavuze ko icyihutirwa cyane ari uguhanahana amakuru hagati y’inzego kugira ngo ibibazo abaturage bafite bimenyekane kare ndetse n’ibyakemuwe bimenyekane.

Yagize ati “Kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho tugomba gushyira imbaraga mu buryo bwo guhanahana amakuru mu nzego zitandukanye ajyanye n’uko ibibazo by΄abaturage byakemurwa, kuko usanga hari igihe bikemurirwa mu nzego zo hasi ba nyira byo ntibanyurwe n’imyanzuro, bagahita bihutira ku zindi nzego zisumbuye ariko duhanye amakuru byadufasha kumenya uko tubikemura.”

Kwegera abaturage ni bimwe mu byibanzweho mu Mwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2018, aho abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kongera umwanya n’ingufu bashyira mu gukemura ibibazo abaturage bafite.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, uyobora Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko mu gucunga abakozi mu nzego z’ibanze hakiri ikibazo cy’urwego rw’Akagari rubazwa ibintu byose kandi abakozi barwo ari bake bakaba bafite n’ubushobozi buke.

Yashimangiye ko inzego zirebwa n’ishyirwa mu myanya ku bakozi ba Leta n’imicungire yabo zikwiye gusuzumana ubushishozi umuzigo uri ku bakozi b’urwego rw’Akagari aho ngo rukomeje kubazwa byinshi bisumbye ubushobozi rufite.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku wa 28 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga Umwiherero wabo, yemeye ko urwego rw’akagari rwongererwa abakozi bitewe n’uko abasanzwe ari bake ku buryo bishobora kugira ingaruka ku baturage.

Guverineri w’Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi by’umwihariko ab'uturere kugabanya amasaha bakoresha mu biro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza