Abayobozi basangijwe ibanga ryo kunoza ibiganiro mu kwagura ibigo byabo (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Kanama 2019 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Abayobozi basaga 60 bo mu nzego za leta n’iz’abikorera basangijwe ubumenyi mu bijyanye n’uburyo bakwifashisha ibiganiro mu bucuruzi bwabo no mu miyoborere mu kugenzura no kwagura ibigo bashinzwe.

Izi nyigisho zatangiwe mu mahugurwa yiswe “Strategic Negotiation Training – The Art of Closing Deals” yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 9 Kanama 2019.

Yateguwe n’Ikigo cy’Inzobere mu gutanga amahugurwa, mu micungire y’abakozi, gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n’ibindi cyitwa ‘ITM Africa Ltd’. Ni nyuma y’ubusabe bw’abagaragaje ko bakeneye ubumenyi bubafasha kwegera no kuganira n’abandi.

Abayitabiriye bahawe ubumenyi mu bijyanye no kunoza ibiganiro, kwigirira icyizere, kumenya uko witwara imbere y’uwo muganira no kwitegura neza mbere yo guhura na we.

Twagirimana Gad ukora mu Kigo Africa Medical Supplier Ltd kiranguza imiti kikanacuruza ibikoresho byo kwa muganga yabwiye IGIHE ko yungukiye byinshi mu mahugurwa.

Yagize ati “Aya mahugurwa yadufashije nk’abantu bari mu ishoramari no mu buzima bwacu. Ni ubumenyi dukenera mu buzima bwa buri munsi. Icy’ingenzi nasigaranye ni ukutarekura no kumenya uko witwara mu gihe umuntu aguhakaniye. Hari igihe abantu bahakana batazi n’impamvu yabyo bigatuma ukomeza guhatiriza kandi ukagera ku cyo ushaka.’’

Yashimangiye ko ubumenyi bungutse buzagabanya icyuho cy’aho wasangaga “Nk’umukiliya cyangwa umufatanyabikorwa utamufashe neza mu bijyanye n’uburyo umuganiriza. Muri aya mahugurwa twigiyemo ibizadufasha kuzana impinduka.’’

Abayobozi mu bigo bya leta n'ibyigenga bahuguwe ku buryo bakoresha ibiganiro mu guteza imbere ibigo byabo

Mu biganiro hari iby’ingenzi byibandwaho birimo gukora amahitamo meza y’amagambo yo gukoresha no kubahiriza igihe.

Umuyobozi wa ITM Africa mu Rwanda, Iris Irumva yavuze ko mu gihe cyo kuganira yaba umukozi cyangwa umukoresha akwiye kubakira ku ihame ryo kutemera gutsindwa kandi ashobora kubona intsinzi.

Yatanze urugero rw’uko umukozi n’umukoresha bitwara mu kuganira ku mushahara aho yagize ati “Tugomba kwigurisha mu gihe cyo kuganira. Ugomba kumenya agaciro ka serivisi zawe. Ntuzatsindwe aho ushobora gutsinda.’’

Yagaragaje ko mu biganiro hadakwiye kubamo amarangamutima yawe ushaka kugirirwa impuhwe.

ITM Africa yiyemeje kubaka ubushobozi bw’abakozi b’ibigo bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Ati “Turashaka guhinduka ikigo gifasha abafite ubushake bwo kubyaza umusaruro amakuru n’ubumenyi buhari ku isoko ngo bagere ku byo biyemeje banateze imbere igihugu.’’

Inzobere mu bijyanye n’Imiyoborere no kunoza Ibiganiro, Jamie Lee, wagaragaye muri Forbes mu bijyanye n’Ubukungu, Business Insider na Vice News, yasabye abahuguwe gukomeza gushyira mu bikorwa amasomo bahawe.

Ati “Ndatekereza ko abantu bazakomeza gutera imbere mu biganiro mu gihe amasomo bahawe bazayinjiza mu buzima bwabo, bakagerageza kwiga banakora.’’

Yakomeje avuga ko ibiganiro bikwiye kugira umurongo n’icyerekezo kizima ngo bitange umusaruro.

Ati ‘‘Ikindi cyo kwitwararika ni ukwitegura ukanakora ubushakashatsi bugamije gukusanya amakuru ku byo ugomba kuvuga. Ugomba kugaragaza neza inyungu zawe mu gihe uri mu biganiro.’’

ITM Africa ni ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga bitanga serivisi zirimo gufasha ababyifuza gushaka abakozi, kubakurikirana no gutanga amahugurwa ibigo byifuza ku bakozi babyo. Ifite amashami mu bihugu birindwi muri Afurika n’i Burayi aribyo u Budage, Afurika y’Epfo, Angola, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’u Rwanda.

Abayobozi basangijwe ibanga ryo kunoza ibiganiro mu kwagura ibigo byabo no kubijyana ku rundi rwego
Umuyobozi mu Kigo cy'Ikoranabuhanga cyo muri Suède, Ericsson, Kajeneri Christian, aganira n'abitabiriye amahugurwa
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umuyobozi wa ITM Africa mu Rwanda, Iris Irumva, yateze amatwi impanuro zatanzwe n'inzobere mu bijyanye n’Imiyoborere no kunoza Ibiganiro, Jamie Lee
Abayobozi basaga 60 bo mu nzego za leta n’iz’abikorera basangijwe ubumenyi mu bijyanye n’uburyo bakwifashisha ibiganiro mu bucuruzi bwabo no mu miyoborere
Umuyobozi wa ITM Africa mu Rwanda, Iris Irumva, yasangije abitabiriye amahugurwa ko badakwiye kwemerwa gutsindwa kandi bafite ubushobozi
Yandikaga ingingo z'ingenzi zizamufasha kurushaho kwaguka no gusubiramo ibyo bigishijwe
Umuyobozi mu Kigo cy'Ikoranabuhanga cyo muri Suède, Ericsson, Kajeneri Christian, yavuze ko kubahiriza igihe biri mu byo kwitwararika mu gihe cyo kuganira
Umuyobozi mu Kigo cy'Ikoranabuhanga cyo muri Suède, Ericsson, Kajeneri Christian aganira n’Inzobere mu bijyanye n’Imiyoborere no kunoza Ibiganiro, Jamie Lee n’Umuyobozi wa ITM Africa mu Rwanda, Iris Irumva
Abayobozi bitabiriye amahugurwa bafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza