Abayobozi bakuru batanu ba REB bahagaritswe ku kazi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mata 2018 saa 09:21
Yasuwe :
6 12

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yahagaritse ku kazi abayobozi bakuru batanu mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), barimo Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho na Dr. Tusiime Rwibasira Michael wari ukuriye ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi.

Mu bandi bayobozi bahagaritswe harimo Mujiji Peter wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange, Karegesa Francis wayoboraga Ishami rishinzwe Imari na Bagaya Rutaha wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko.

Izi mpinduka zibaye mu gihe guverinoma yahagurukiye gukora impinduka mu buyobozi rwa REB, kuko Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr. Ndayambaje Irenée nawe yashyizweho n’Inama y’abaminisitiri muri Gashyantare.

Dr. Ndayambaje yabwiye IGIHE ko nta mpamvu ikomeye azi yaba yatewe ivanwa mu mirimo rya bagenzi be, cyane ko nka Mujiji Peter yari yashyizwe muri urwo rwego nawe muri Gashyantare.

Yagize ati “Ni abayobozi bashyirwaho n’urwego n’ubundi rwabakuyeho, mu gihe batarazana ababasimbura birumvikana ko ubuzima bw’ikigo budahagarara, nk’uko amategeko abiteganya, ubuyobozi bw’ikigo busabwa kurambagiza abandi babasimbura by’agateraganyo kugira ngo ubuzima bw’ikigo n’ubuzima bw’uburezi bufite uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu, budahagarara.”

Abajijwe niba hari ikibazo mu mikorere y’ikigo ku buryo umuntu yavuga ko aribyo bitumye aba bayobozi bakurwaho, yavuze ko ntacyo akeka.

Yakomeje agira ati “Nta kibazo navuga ko nkeka cyatumye bariya bakurwa mu nshingano, ngira ngo ni nka kwa kundi umutoza w’ikipe agera aho akavuga ati abakinnyi runaka babe bavuye mu kibuga, ngira ngo ibyo biri mu bubasha ku ubashyiraho. Ariko nta gikuba cyacitse.”

Dr. Ndayambaje yavuze ko bakuweho n’urwego rubifitiye ububasha, akaba ari narwo rwamenya impamvu nyir’izina zashingiweho.

Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza