Abayobozi bakomeye bategerejwe i Kigali mu gikorwa kizahemberwamo Johnson Sirleaf wayoboye Liberia

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Mata 2018 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore wayoboye igihugu cyo muri Afurika, agiye gushyikirizwa igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017 kubera imiyoborere myiza yagaragaje, kizatangwa mu nama izahuriza i Kigali bamwe mu bayobozi bakomeye kuri uyu mugabane, ku wa 27 Mata 2018.

Ni mu gikorwa kizamara iminsi itatu cyiswe Mo Ibrahim Governance Weekend ku wa 27-29 Mata 2018, kizitabirwa n’abayobozi bakomeye kuri uyu mugabane, kigasozwa n’inkera idasanzwe izasusurutswa n’ibyamamare mu njyana Nyafurika, Umunya- Sénégal, Youssou N’Dour, Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya na Peter Okoye (wahoze muriP Square) wo muri Nigeria. Harimo n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Mu bayobozi bakomeye bamaze kwemeza ko bazaba bari mu Rwanda, barimo Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, wamaze kwemeza ko azaba ari i Kigali ku matariki ya 25 kugeza ku wa 27 Mata 2018. Binateganyije ko azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Kuva igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze gushyikirizwa abantu inshuro enye gusa, kuko ubusanzwe gihabwa abahoze ari abayobozi ba za leta na Guverinoma muri Afurika bavuye ku butegetsi, batowe mu binyuze muri demokarasi, bakubahiriza manda zigenwa n’Itegeko Nshinga.

Gusa bitewe n’inkubiri imaze imyaka muri Afurika ubwo abayobozi bagendaga bakurwaho batarangije manda, mu myaka itatu ishize cyari cyarabuze ucyegukana kuko uheruka yari Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia, wagihawe mu 2014.

Nyuma yo kuyobora Liberia mu gihe cy’imyaka 12, Ellen Johnson Sirleaf asanze abandi bayobozi bagihawe biyongera kuri Pohamba, barimo Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008) na Joaquim Chissano wa Mozambique (2007).

Ibi bivuze ko imyaka ya 2009, 2010, 2012, 2013 na 2015 kitigeze gitangwa bitewe no kubura ugikwiriye nkuko byatangajwe na Komite ishinzwe gutegura iki gihembo cyitiriwe Mo Ibrahim, ubu ikuriwe na Salim Ahmed Salim.

Iki gihembo gitangwa n’umuherwe Dr Mohammed Ibrahim, Umunya-Sudani uzwi cyane mu gucuruza telefoni akagira na Sosiyete y’Itumanaho ya Celtel.

Gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye. Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

Iki gihembo kigiye guhabwa Ellen Johnson Sirleaf uheruka gusimburwa ku butegetsi na George Weah, kirashimangira imbaraga uyu mugore w’imyaka 79 yakoresheje mu kugarura ibintu ku murongo muri manda ebyiri ze, nyuma y’uko icyo gihugu cyari cyarashegeshwe n’intambara. Mu gihe cye yakoze ibishoboka mu kuyobora urugendo rw’ubwiyunge na demokarasi.

Sirleaf wabaye impuguke mu bukungu akaza no kuba Minisitiri w’Imari, mu 2011 yanegukanye Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

Ikiganiro nyamukuru muri Mo Ibrahim Governance Weekend uyu mwaka kizibanda ku mirimo ikorwa muri serivisi za leta mu kinyejana cya 21 muri Afurika: Aho zihurira n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi butanga umusaruro, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mirimo ya leta hagamijwe ko igendana n’icyerekezo Isi ifite.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, azatangamo ikiganiro. Mu bandi bayobozi bazaba bari mu Rwanda barimo Dr Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Meya w’Umujyi wa Johannesburg, Herman Mashaba.

Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia agiye gushyikirizwa igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017 kubera imiyoborere myiza
Hateganyijwe igitaramo gikomeye mu gutanga igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim
Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yemeje ko azaba ari i Kigali ndetse biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida Kagame. Aha ni mu Ugushyingo 2017 ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Alassane Ouattara, mu Nama ya Gatanu ihuza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (African Union - European Union summit)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza