Abayobozi baha serivisi mbi abaturage bagiye kujya bahita batamazwa mu nzego zo hejuru

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 12:58
Yasuwe :
1 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho uburyo bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga bwiswe ‘E-citizen complaints’ buje kunganira abaturage basiragiraga mu nzego z’ibanze ibibazo byabo ntibikemuke.

Uburyo bushya buzagabanya ingendo umuturage wasiragijwe n’ubuyobozi yakoraga ashaka kurenganurwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko azajya akoresha telefone, yandike ikibazo cye yohereze ubutumwa kuri 5353.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yavuze ko abakozi babishinzwe bazajya babona ubutumwa bwoherejwe n’abaturage ibibazo byabo bigahita byitabwaho mu buryo bwihuse.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2018, Minisitiri Kaboneka yavuze ko ubu buryo buzakemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “Umuturage azajya atugezaho cya kibazo abona ko abayobozi b’inzego z’ibanze bamurangaranye. Umurenge tuzajya tubona abaturage batugezaho ibibazo cyane, bizajya bituma tumanuka tujye kureba ikibazo gihari […] Tumaze iminsi tubona ibibazo by’abaturage bohereza bifashishije ubu buryo kandi ibyinshi turabikurikirana tubona birimo gutanga umusaruro.”

Yakomeje avuga ko hari ibibazo bizajya bihita bisubizwa n’ibindi bizajya bisaba igihe runaka bitewe n’uburemere bwabyo.

Ati “Kukwima serivisi kandi ubifitiye uburenganzira ni icyaha nta muyobozi ukwiye kubikora. Umuyobozi aba ari mu kazi, agahemberwa kugira ngo atange serivisi, nta mpamvu adakwiye kuyitanga. Nujya kwaka serivisi ukayibona nta mpamvu izatuma wandika ubutumwa.”

Minisitiri Kaboneka yakomoje no ku mvugo za bamwe mu bayobozi babwira abaturage ngo genda uzagaruke, avuga ko ubu bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga buzaca iyi mikorere.

Ubu buryo bwo gukurikirana uko abaturage bahabwa serivisi buhuriweho n’inzego z’ibanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi biteganyijwe ko izahurirwaho n’inzego zose zigira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis yavuze ko kwanga gutanga serivisi kandi ubifitiye uburenganzira ari icyaha nta muyobozi ukwiye kubikora
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mukabaramba Alvera ari mu bayobozi bitabiriye iki kiganiro
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Amafoto: Niyonzima Moses

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza