Abayobozi ba RDB bakiriye abakiliya mu gusoza icyumweru cyabahariwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe abakiliya cyasojwe abagannye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bakirwa n’abayobozi bakuru bacyo mu kubagaragariza ko babazirikana.

Mu gitondo cyo ku wa 5 Ukwakira 2018, ni bwo abayobozi bakuru ba RDB nk’ikigo gishinzwe imitangire ya serivisi, iri mu nkingi ubukungu bw’igihugu bwubakiyeho, bafashije abandikisha ishoramari rishya banabaha impano zitandukanye.

Bari bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare; Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa, Hategeka Emmanuel n’Ushinzwe Imari, Nkurunziza Mark.

Ingabire Marie Grace na Nyamitovu Annociathe wavuye i Musanze bagannye RDB bashaka kwandikisha ubucuruzi bwabo bushya bishimiye uko bakiriwe.

Ingabire yavuze ko “Bansobanuriye inzira nyuramo n’ibyangombwa nkeneye ngo mbone serivisi nshaka. Nishimye cyane kuko nakiriwe neza kandi sinategereje igihe kirekire.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, yavuze ko iki gikorwa gishimangira umuhate w’igihugu wo kugira serivisi nziza ihame.

Yagize ati “Iki cyumweru mpuzamahanga ngarukamwaka cyahariwe abakiliya, turacyizihiza nk’igihugu. Twaje hano nk’abayobozi ba RDB ngo tugaragaze ko twita ku bakiliya bacu. Twibutsa abakozi bacu n’abatanga serivisi ko ari ingenzi kwita ku bakiliya no kuba serivisi nziza.”

Yavuze ko bari gufasha Abanyarwanda n’abandi bashoramari bava mu bice bitandukanye by’Isi babashimira byimazeyo.

Ati “Turabashimira kuba abakiliya beza ba RDB n’u Rwanda.”

Kuva ku wa 1-5 Ukwakira buri mwaka, Isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe abakiliya kizirikanwa kuva mu 1984.

Mu cyumweru cyahariwe abakiliya hatangwa ubutumwa busaba ko abatanga serivisi bakira neza ababagana ndetse na bo bagatunga agatoki abatabyubahiriza.

Muri uyu mwaka cyizihijwe ku nsanganyamatsiko ivuga ko “Guharanira kuba indashyirwa mu byo dukora.”

Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku miyoborere “Rwanda Governance Scorecard” bwamuritswe ku wa 3 Ukwakira 2018, bwagaragaje ko imitangire ya serivisi iri kuri 74.25% mu 2017, ivuye kuri 72.93 mu 2016.

Muri gahunda y’Imbaturabukungu ya Kabiri, izasozwa muri uyu mwaka wa 2018, biteganyijwe ko abaturage bazaba bishimira serivisi ku gipimo cya 85%.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Akamanzi Clare, aha serivisi abakiliya
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa, Hategeka Emmanuel ashimira abakiliya yari amaze guha serivisi
Umuyobozi wa RDB, Akamanzi Clare, aha impano abakiliya
Abayobozi ba RDB bamanutse bakira abakiliya mu gusoza icyumweru cyabahariwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza