Abayobozi ba Higher Life Foundation bo muri Zimbabwe bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Kanama 2017 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abayobozi batatu bo mu muryango Higher Life Foundation baturutse muri a Zimbabwe basuye ikigo Isange One Stop Centre mu rwego rwo kwirebera uburyo Polisi y’u Rwanda ikurikirana kandi igaha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Higher Life Foundation ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu byinshi bya Afurika ariko ufite icyicaro muri Zimbabwe, ukaba wita ku mfubyi n’abana batagira kivurira mu bintu bitandukanye birimo n’amashuri yabo.

Iri tsinda riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine aho baje kwigira ku Rwanda ibijyanye n’inshingano zabo.

Bakigera mur Isange One Stop Centre cyita kikanagira inama abakorewe ihohoterwa, kikanafasha mu buryo bw’ubuvuzi n’ubutabera abahohotewe bakiriwe n’ umuhuzabikorwa wacyo, SP Shafiga Murebwayire, abasobanurira imikorere yacyo ndetse anabatembereza mu byumba bikigize n’ibihakorerwa.

Basobanuriwe kandi uko ikigo Isange gikorana na Minisiteri y’ubuzima mu by’ubuvuzi n’abunganira abandi mu mategeko.

Mu bindi bisobanuro bahawe, ni uko abahohoterwa bizana ku bushake bwabo abandi bakaza kubera ubukangurambaga butangwa n’ikigo Isange abandi bakanyuza ibibazo byabo kuri za sitasiyo zibegereye, nabo bakabigeza kuri Isange.

Fidelia Gandayi uyobora Higher Life Foundation yashimye Polisi y’u Rwanda kubera intambwe igaragara imaze gutera mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati ” Turashimira Leta y’u Rwanda na Polisi kuba yaratekereje gushyiraho iki kigo cyo kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibi biragaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Yavuze ko benshi muri bagenzi be ari ubwambere babonye imikorere inoze nk’iya Isange ndetse ko bitandukanye cyane n’uko mu bihugu iwabo bakira uwahohotewe.

Tafadzwa Sithole ushinzwe amategeko muri uriya muryango we, yashimiye umurongo mwiza washyizweho wo kurwanya ihohoterwa ,bakaba bavuze ko ubumenyi bavomye bagiye kubusangiza bagenzi babo mu bihugu baturukamo.

Yasoje avuga ko yishimiye imikorere ya Isange One Stop Center, anongeraho ko ashishikariza ibihugu bitaragira bene icyo kigo ko bikwirye kwigira ku Rwanda kugira ngo ihohoterwa ricike muri ibyo bihugu kandi ko bagiye gukoresha uburyo bigiye kuri iki kigo bwo kwakira abakorewe ihohoterwa mu bihugu bakoreramo.

Iri tsinda biteganyijwe ko rizakomereza ejo mu gihugu cya Uganda mu rugendoshuri nk’uru, ryanasuye inyubako ya One Dollar campaign iherereye ku Kagugu.

Abayobozi ba Higher Life Foundation bo muri Zimbabwe basuye Isange One Stop Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza