Abayobozi b’uturere bashya batorewe gusimbura abaheruka kwegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2018 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Uturere dutandukanye twazindukiye mu matora yo kuzuza komite nyobozi ku bari bafite inzego zituzuye kuko abayobozi bari bazirimo beguye mu minsi ishize, barimo abeguye ku mpamvu zabo bwite, abandi birukanywe kubera amakosa bakoze.

Mu Karere ka Rusizi, Kayumba Ephrem wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ku majwi 91.7% naho Kajigo Djuma bari bahanganye abona amajwi 8%.

Kayumba wari umaze umwaka n’Amezi abiri ari Gitifu wa Nyamasheke, yatorewe gusimbura Harerimana Frederic weguye mu minsi ishize.

Uyu Meya mushya yavukiye i Nyamasheke ariko yinjiye mu bahatanira kuyobora Akarere ka Rusizi nk’Umujyanama uhagariye Umurenge wa Muganza muri Rusizi, ari naho atuye.

Mu tundi turere

Nyagatare: Abajyanama batoye Mushabe Claudian nk’Umuyobozi w’Akarere, atsinze Rukundo Mike ku 246 undi agira amajwi 23.

Asimbure Mupenzi George weguriye rimwe na Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare, ku wa 30 Gicurasi 2018.

Huye: Umuyobozi w’Akarere yabaye Sebutege Ange watowe n’amajwi 225 kuri 278. Kamana André yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Kankesha Annonciata ashingwa imibereho myiza y’abaturage.

Bugesera: Mutabazi Richard wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, niwe watorewe kuyobora aka Karere nyuma y’igihe yari amaze akayobora mu buryo bw’agateganyo.

Gicumbi: Muri aka karere hatowe Ndayambaje Felix.

Nyabihu: Abajyanama batoye Mukandayisenga Antoinette.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza