Abayobozi b’ibitangazamakuru baratungwa agatoki mu kudindiza ihame ry’uburinganire

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Nzeri 2016 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, n’iterambere ry’ubushakashatsi mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Ntwali Nathan, avuga ko mu itangazamakuru hakigaragara kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.

Ibi yabivugiye mu mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abanyamakuru tariki ya 22 Nzeri 2016, hagamijwe gufasha itangazamakuru kugira ubushobozi bwo gukora inkuru zijyanye n’uburinganire, banagaragaza uko buhagaze mu nzego zose ndetse no mu gihugu muri rusange.

Ntwali yavuze ko ubusumbane mu itangazamakuru bushingiye ku myumvire iva ku muco, aho hari abumva ko umugabo hari ibyo yakora umugore atashobora.

Yagize ati “Ubusumbane mu itangazamakuru bushingiye kuri ya myumvire y’uko umugore n’umugabo bafite itandukaniro mu nshingano no mu bushobozi, bityo ugasanga abagore batiyumvamo imbaraga zo kuvuga ngo ibi nabyo bashobora kubikora mu itangazamakuru. Ababigiramo uruhare cyane ni abayobozi b’ibitangazamakuru ubwabo, aho bafata imyanzuro yo kuvuga ngo inkuru iyi n’iyi ndabona umugabo runaka ari we wayikora, bigatuma umugore yiyumvamo ko iyo nkuru atayishobora, ahubwo yaharirwa umugabo.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ubusumbane mu itangazamakuru bubonerwe igisubizo, abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse n’abanyamakuru ubwabo, bakwiye kumva ko ntacyo umunyamakuru w’umugabo yakora umugore atashobora.

Ati “Kujya gutara inkuru ntabwo ari ukumanukira ku migozi, ni ugutekereza, gushishoza, gukurikiza amahame y’itangazamakuru noneho ukareba n’agenga uburinganire mu Rwanda. Abanyamakuru b’abagore ndetse n’abagabo bakwiye guhabwa amahirwe angana.”

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Family Magazine, Peace Hillary, yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye butigeze bwumvikana mu itangazamakuru.

Yagize ati “Usanga uko umugore yagiye yubakwa kuva mu bwana bimukurikirana no mu kazi ke, kandi no mu itangazamakuru birahari, kuko akomeza gufatwa nk’umunyantege nke. Itangazamakuru ni umwuga usaba ubwenge ndetse no gukora cyane. Akenshi rero usanga umunyamakuru w’umugore ahabwa gukora inkuru zoroshye kubera uburyo yazamutse.”

Peace yanatunze urutoki bamwe mu bagore b’abanyamakuru bisuzugura, bakumva ko hari inkuru runaka cyangwa ibiganiro batakora.

Yagize ati “Biracyagaragara aho umunyamakuru w’umugore atara inkuru ariko ntabashe kuyitunganya neza, hari n’aho usanga abayobozi b’ibitangazamakuru bamufata nk’umuntu woroheje ukora ibiganiro bito, hanyuma bimwe bikomeye bigaharirwa abagabo.”

Inzobere mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, Donnah Kamashazi, avuga ko ikibazo kiri mu itangazamakuru kiri no mu Rwanda muri rusange.

Yagize ati “Iyo hari ikintu cyo guhindura imyumvire bitwara igihe. Uburinganire ni imyumvire ishingiye ku muco, ntiyahita ihinduka mu gihe gito, ahubwo hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha.”

Kamashazi, yavuze ko kwigisha abantu mu byiciro bitandukanye, ari kimwe mu bizatuma ihame ry’uburinganire rirushaho kumvikana.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC),muri Mutarama uyu mwaka bwagaragaje ko abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, ari 23 % , mu gihe abagabo bagera kuri 73 %.

Raporo yiswe The Global Gender Gap Index yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu(World Economic Forum), yo kuwa 19 Ugushyingo 2015, yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu bihugu byimakaje ihame ry’uburinganire.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, n’iterambere ry’ubushakashatsi, Ntwali Nathan asanga ihame ry'uburinganire mu itangazamakuru ritaragerwaho
Umuyobozi w'Ikinyamakuru, Family Magazine, Hillary Peace yasabye abagore bakora itangazamakuru kutisuzugura
Abanyamakuru bahabwa amahugurwa
Umunyamakuru, Uwamariya Cecile abaza ikibazo
Inzobere mu bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye, Donnah Kamashazi
Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ajyanye n'uburinganire
Umunyamakuru, Aisha Rutayisire

Amafoto: Mahoro Luqman

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza