Kwamamaza

Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu karere bagiranye inama i Kigali

Yanditswe kuya 29-08-2016 saa 07:14' na IGIHE


Inama ya 13 y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere National Central Bureaus (NCB) bahuriye i Kigali mu nama ibanziriza Inama Rusange ya 18 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [East African Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) ] iteganyijwe gutangira tariki 31 Kanama.

Abitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016 baturuka muri Uganda, Tanzania, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Kenya, Djibouti n’u Rwanda; bunguranye ibitekerezo ku bufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka.

Iyi nama izakurikirwa n’izindi zizasuzuma ibibazo by’umutekano, hanyuma ibizivuyemo bishyikirizwe Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (Permanent Coordination Committee - PCC) igizwe n’Abayobozi b’Amashami y’Ubugenzacyaha ya Polisi ya buri gihugu muri uyu Muryango.

Imyanzuro y’Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu byo muri aka karere (EAPCO) n’iy’Abayobozi ba Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (PCC) izashyikirizwa Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Aba nibamara kuyisuzuma no kuyikorera ubugororangingo bazayishyikiriza ba Minisitiri b’Umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango kugira ngo bayemeze, hanyuma ikazatangazwa ku musozo w’Inama Rusange y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Mu bizayikorwamo harimo imyitozo yo ku rwego ruhanitse ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Cyber Enabled Table-Top Exercise).

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’Ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, ACP, Tony Kulamba yagize ati “Ibyaha ndengamipaka bigira ingaruka mbi ku bukungu, iterambere n’umutekano w’igihugu byabereyemo, ku karere ndetse no hanze yako. Inama nk’izi ni ingenzi kubera ko ingamba zifatirwamo zituma birwanywa biruseho."

Yakomeje agira ati:"Guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu Muryango no kwita ku busabe bwa buri gihugu ni byo bizatuma turushaho kubirwanya; bityo abanyabyaha babure aho bihisha."

ACP Kulamba yagize kandi ati “Inama ya 13 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri uyu Muryango n’andi mahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo ku buryo twanoza imikoranire yacu, bityo dusohoze inshingano zacu zo kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo."

Umuyobozi Wungirije w’Ibiro Mpuzabikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika, Precious Tlhabiwa yagize ati “Inama ngarukamwaka nk’izi ni urubuga rwiza rwo gusangira ubunararibonye, kumenyana no kungurana ibitekerezo ku byo dushinzwe."

Uhagarariye Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere, Sothenes Makuri yagize ati “ Hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije, ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto. Bene izi nama ni ingirakamaro kubera ko zitanga urubuga rwo kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’umutekano bityo bigashakirwa umuti urambye."


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved