Abayobozi 110 mu bushinjacyaha kubera miliyoni hafi 500 za Girinka,VUP n’Ubudehe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Kanama 2016 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka 10 Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda zigamije kunganira abaturage mu kurandura ubukene cyane cyane hibandwa ku byiciro by’abakennye kurusha abandi, bagahabwa inka, inguzanyo bagakora imishinga n’ibindi bibafasha kwiteza imbere mu buryo burambye.

Ku ikubitiro mu mwaka wa 2006 hatangijwe Girinka Munyarwanda, mu 2008 hatangizwa VUP [Vision Umurenge Program] mu mirenge 30 yari ifite abaturage bakennye cyane mu gihugu, zunganiranye n’Ubudehe na Nkunganire. Mu 2015, VUP yaragutse igera mu mirenge 240.

Muri gahunda ya Girinka imiryango ikennye yahabwaga inka mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’iyo miryango naho muri VUP abaturage bagahabwa ubufasha bumeze nk’inguzanyo bishyura binyuze mu kazi, cyangwa ntibayishyure kubera ko baba bakennye cyane kandi batabasha gukora ngo bayishyure.

Izi gahunda zagize uruhare mu kugabanya ubukene ariko ntibyagera ku kigero gishimishije nkuko byari byitezwe, ahanini bitewe na bamwe mu bayobozi bagiye bakora amakosa mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, bigatuma ahenshi abaturage zari zigenewe bakomeza gutakamba no kurira ayo kwarika kuko ntacyo zabamariye.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo gikomeye, guhera mu mwaka wa 2014/2015 ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye gukurikirana mu nkiko abagize uruhare mu kudindiza ziriya gahunda, bamwe birukanwa mu kazi, abandi barafungwa.

Imibare ituruka mu bushinjacyaha yerekana ko mu myaka ibiri bumaze kwakira amadosiye aregwamo abantu bagera ku 110, yatikiriyemo miliyoni 492, 007,219 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kuzamura abakene binyuze muri Girinka, VUP, Ubudehe na Nkunganire.

Amwe muri yo yagejejwe mu nkiko ndetse abayaregwamo batangira kuburanishwa, andi arashyingurwa kuko yaburiwe ibimenyetso.

VUP yaribasiwe

Mu myaka umunani ishize, gahunda ya VUP imaze gushyirwamo miliyari hafi 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko ni imwe muri gahunda zakoreshejwemo nabi umutungo wa Leta. Nkuko amadosiye ubushinjacyaha bwagejejweho abigaragaza, abakurikiranwa muri gahunda ya VUP nibo benshi kandi umubare munini wabo ni abayobozi bari bayishinzwe baremaga amatsinda ya baringa bakayatera inkunga.

Urugero nko mu Ntara y’Uburasirazuba, Miliyari 1.25 yibwe muri gahunda ya VUP, muri yo 80% ni ukuvuga miliyari imwe yatikiriye mu mishinga ya baringa.

Muri 2014/2015, hakiriwe amadosiye 11 y’abaregwa ibyaha bifitanye isano na VUP, umunani aregerwa inkiko naho abiri arashyingurwa kuko nta bimenyetso byabashije kuboneka. Dosiye imwe ntirafatwaho umwanzuro. Muri rusange dosiye 10 muri 11 ziregwamo abantu 34.

Mu mwaka wa 2015/2016, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 39 aregwamo abadindije VUP. Agera kuri 26 yaregewe inkiko, icyenda arashyingurwa mu gihe andi ane akiri mu iperereza. Ayaregewe inkiko arimo abantu 35.

Girinka iyigwa mu ntege

Muri gahunda ya Girinka hagaragayemo ibibazo byinshi birimo ruswa, icyenewabo, no kuziha abatazikwiriye rimwe na rimwe umuyobozi akayiha umuntu mu buryo bwo kuyimuragiza.

Muri 2014/2015, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye umunani ya Girinka, aregwamo abantu umunani, buregera inkiko agera kuri atandatu naho abiri arashyingurwa.

Muri 2015/2016 hakiriwe amadosiye 17, hoherezwa mu nkiko atanu, agera ku 10 arashyingurwa. Ayoherejwe mu nkiko agizwe n’abantu 15 barimo abayobozi n’abaturage basanzwe.

Muri iyo myaka ibiri ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye atandatu y’abantu batandatu bakurikiranyweho kudindiza gahunda y’Ubudehe, n’andi madosiye umunani aregwamo abantu 12.

Aya madosiye ni ayo mu myaka ibiri gusa ariko hari amakuru avuga ko mu kuva gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene zatangira, abayobozi bagera kuri 270 bamaze gutabwa muri yombi, bamwe bagahabwa ibihano by’akazi abandi bagakatirwa n’inkiko.

Umukuru w’Igihugu yanenze bene aba bayobozi

Tariki ya 31 Werurwe 2016 ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi 834 b’inzego z’ibanze ryabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo cy’abanyereza amafaranga agenewe gahunda zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Porogaramu za Girinka zirasobanutse, zifite akamaro, zirasobanutse uko bikwiriye kuba bikorwa , zirasobanutse ku bayobozi ariko kuki tuzisangamo ibibazo buri munsi?”

Akomeza agira ati “Hari akarere porogaramu ya Girinka itarageramo? Hari akarere iyo porogaramu itagira ibibazo? Karahari? Nimukambwire. Mbwira uti mu karere kanjye cyangwa ako nzi iyo porogaramu nta kibazo kijya kivuka. Hari ako muzi? Kubera iki? […] Abo baturage mugenda mugafata inka zabo ntimuzibahe, ndabibona aho mba nagiye hose , umuturage aba agira ati ’ndakennye, ndapfuye, banyimye inka cyangwa ngo bari banshyize ku rutonde ngiyeyo umuyobozi runaka yarayitwariye’.”

Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame yanenze abayobozi bavuga ko bakorera Imana ariko bakarenganya abaturage


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza