00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bo mu turere turi muri Guma mu rugo bazizihiza Eid Al Adha mu buryo budasanzwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko Abayisilamu bari mu turere turi muri Guma mu rugo, isengesho ry’Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha bazarikorera mu ngo zabo mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha uzizihizwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Nyakanga 2021.

Ubusanzwe uyu munsi uzwi ku zina ry’Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye ukaba ari umugenzo waturutse kuri Aburahamu ubwo yashakaga gutangaho umwana we w’ikinege igitambo.

Mufti wungirije, Sheikh Nshimiyimana Swaleh, yabwiye IGIHE ko amasengesho y’uyu munsi wa Eid Al Adha ateganyijwe mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Urabizi ko Ilaidi y’igitambo ibanzirizwa n’amasengesho ariko ubu ku rwego rw’igihugu amasengesho azabera i Nyanza nk’Akarere katari muri Guma mu rugo. Ni na ho Mufti azajya kuyoborera iryo sengesho na ho mu turere turi muri Guma mu rugo, nta masengesho ya rusange azaba. Abayisilamu bazasengera mu ngo zabo keretse abari mu turere tutari muri Guma mu rugo kandi na bo ntibazarenza 30%.”

Yongeyeho ko ibitambo byo bizatangwa nk’uko bisanzwe ariko bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko abantu bazajya babisangishwa mu ngo zabo.

Yaboneyeho gusaba Abayisilamu kuzizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha birinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 batumirana cyangwa basurana nk’ibiranga uwo munsi kuko hari ibihe bidasanzwe bisaba kwitwararika kugira ngo bakomeze guhashya iki cyorezo.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, hazabagwa inka zisaga 800 n’ihene 1500 zizatangwamo ibitambo.

Ubusanzwe Abayisilamu bitabira isengesho rya Eid Al Adha ari benshi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .