Abayisilamu batakambiye Minisitiri Munyakazi ku ishuri ryari iryisumbuye rigahindurwa iry’inshuke

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu batakambiye Umunyababanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, ngo abafashe kugira ngo ishuri ryabo ryisumbuye ryitwaga CIESK ryagizwe iry’inshuke, ryongere rikore nk’uko byahoze.

Babisabye Dr Munyakazi ku Cyumweru mu biganiro byari bigamije kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, byateguwe n’abanyeshuri b’abayisilamu bigamuri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK.

Ubu busabe buje nyuma y’aho CIESK (Centre Islamique d’Enseignement Secondaire de Kigali) riherereye mu Rwampara mu Karere ka Nyarugenge, ryahagaritse imirimo nyuma y’imyaka irenga 30, rikagirwa iry’inshuke kubera kubura abanyeshuri baryigamo.

Iri shuri rya CIESK ryatangiye ahagana mu 1985 rifite ishami ry’Indimi n’ubuvanganzo n’iry’amategeko, riza guhindurwa iry’ubumenyingiro ariko birangira rigizwe iry’inshuke kubera kubura abanyeshuri, ibintu abayisilamu bahora bivovotera.

Abayisilamu babwiye Dr Munyakazi ko batiyumvisha uburyo ishuri nk’iri ryizemo hafi abayisilamu bose bari mu nzego z’ubuyobozi, ryafungwa kandi hari byinshi ryari rimariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Me Uwimana Ismail yagize ati “Minisitiri turagira ngo udufashe ku bijyanye n’ishuri rya CIESK kuko niryo ryizemo abayobozi b’igihu benshi b’abayisilamu, kandi ni naho haturutse abacuruzi n’abacamanza n’abanyamakuru dufite ubu. Minisitiri mudufashe kuko iri shuri ryahoze ari iryisumbuye, aho rigeze ubu harababaje kuko ryagizwe iry’inshuke, kugira ngo rireke kuducika kuko niho twavomye turanakurira.”

Eng. Rugwiro Mujahidi warangije muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), we yasabye ko iri ishuri rya CIESK ryavugurwa rigahabwa abikorera aho kugira ngo ryibagirane burundu kubera amateka yaryo n’ibigwi by’abaryizemo.

Ati “Icyo dusaba umuryango w’abayisilamu ni uko kiriya kigo nk’uko babivuze cyareze abantu benshi, habaho ivugurura bakanoza uburezi bwaryo kugirago nk’ishuri ryari rikomeye, rikomeze rigire ibigwi nk’ibyariranze nka mbere kuko nk’abayisilamu twaba dutakaje byinshi.”

Dr. Munyakazi yavuze ko abafite mu nshingano iryo shuri bareba uko ryahabwa imikorere mishya, kuko badakwiye gusenya ibyagezweho ahubwo bakwiye kubyongerera ubushobozi.

Ati “Igihugu turimo ntigisenya ahubwo kirubaka, abantu rero bagomba kubakira ku bihari kugira ngo igihugu kizamuke, ku buryo hari abasenya ibyagezweho nabagira inama ko twubaka ibyo dufite tukabirenga kuko uyu munsi muzananyure hirya no hino, abari muri nyakatsi muzasanga bari mu nzu z’amabati, abari munzi z’amabati basigaye bari ma gorofa.”

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman, yavuze ko iri shuri ryisumbuye ryahagaze kubera ko nta mikoro ryari rifite, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wishyura abakozi baryo bari baberewemo imyenda, ufata n’ingamba zo guhangana n’iki kibazo cyashoboraga kudindiza uburezi bwiyemejwe no gushora umuryango mu manza.

Hafashwe umwanzuro wo kuba buhagaritse amasomo ajyanye n’amashuri yisumbuye ahubwo hashyirwaho abanza n’ay’incuke dore ko ariyo afite umubare munini w’abantu bayitabira kurusha ayisumbuye ku buryo byatuma ubushobozi bwo guhemba abarimu n’abakozi buboneka.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wahise utangira gushishikariza abashoramari kugira ngo babe bashora imari yabo muri iri shuri ku buryo mu gihe kiri imbere icyiciro cy’amashuri yisumbuye cyazasubukurwa, CIESK igatanga uburezi bufite ireme kandi bw’icyitegererezo.

Iri shuri ryahagaritse imirimo kubera kubura abanyeshuri
Bamwe mu bayisilamu bari bitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yagejejweho ikibazo cy'ishuri ryahinduwe iry'inshuke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza