Kwamamaza

Abayisilamu bari baragiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka bageze mu Rwanda

Yanditswe kuya 26-09-2016 saa 21:58' na Thamimu Hakizimana


Abayisilamu 187 bari baragiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saudite bageze mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2016, ni bwo itsinda rya nyuma ry’abayisilamu 65 bari baragiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka muri Arabia Saudite bagarutse mu Rwanda.

Muri aba 187 barimo 122 bajyanye n’ikompanyi ya FAHICO, abandi 65 barimo 33 b’abagore bakaba baragiye ku bufatanye n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC.

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda, Mufti Salim Hitimana yabasabye gusigasira umutambagiro mutagatifu bavuye gukora.

Yagize ati “ Icyo nasaba abavuye i Maka ni uko basigasira bakabungabunga umutambagiro mutagatifu bavuye gukora birinda icyawuhungabanya n’ikintu cyose cyawutokoza cyane cyane ko intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ko umuntu uvuye i Maka asubira mu muryango we yarababariwe ibyaha byose yakoze.”

Yongeyeho ko umuyisilamu wagiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka atandukanye n’undi utarawujyamo kuko aba yujuje inkingi ya Gatanu igize ubuyisilamu.

Yagize ati “ Uwakoze umutambagiro aho atandukanira n’undi muyisilamu n’uko we aba yegeze ku yindi myumvire n’imyemerere bitewe n’umwitozo w’umutambagiro aba yarakoze.”

Yakomeje avuga ko umuyisilamu wakoze umutambagiro mutagatifu aba yaragize amahirwe yo kubona no kugera aho idini ya Islamu yamanukiye,kubona urusengero rutagatifu rw’i Maka n’urw’i Madina ndetse n’ahantu Intumwa Ibrahim yari agiye gutangira igitambo Umwana we Ismail ndetse no kwirebera umusozi w’Arafa Intumwa Muhamadi yakandagiyeho kugira ngo isoze ubutumwe bwayo.

Umubyeyi Nyirasafari Mariam wari umaze ibyumweru bibiri i Maka yagize ati “ Ubu ndishimye cyane kuba narakoze umutambagiro mutagatifu mu mahoro. Kujya i Maka byamfashije kugira impinduka zitandukanye n’uko nari nsanzwe bitewe n’amateka menshi aranga idini ya Islam nahabonye.”

Imyemerere y’idini ya Islam yemera ko buri muyisilamu wese wagiye gukora umutambagiro i Maka ahava yahindutse umuhaji.

Abahaji bavuye i Maka ubwo bari bageze i Kigali
Abari baje kwakira Abayisilamu bavuye i Maka
Abayisilamu bari baje kwakira bagenzi babo bavuye i Maka
Abayisilamu bashima Imana ku bwa bagenzi babo bageze mu Rwanda amahoro
Ifoto rusange y'Abayisilamukazi bavuye mu mutambagiro mutagatifu i Maka
Umuyobozi w'Abayisilamu mu Rwanda, Mufti Salim Hitimana

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved