Abayisilamu 84 buriye indege ya RwandAir bagana mu rugendo rutagatifu i Mecca

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu 84 kuri iki Cyumweru buriye indege bagana muri Arabie Saoudite mu Mujyi mutagatifu wa Mecca, mu rugendo nyobokamana buri muyisilamu asabwa gukora inshuro imwe mu buzima bwe.

Umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ni inkingi ya Gatanu mu nkingi za Islam, ukorwa n’ababifitiye ubushobozi, buri muyisilamu akaba awutegetswe kandi akaba yiteguye gufasha umuryango we no mu gihe adahari.

RwandAir irageza aba banyarwanda i Dabai, bakomereze i Mecca.

Iki kigo cyagaragaje ko ari ibyishimo kuba aba bayisilamu bagiye n’indege yacyo, aho cyashyize kuri Twitter amafoto ariho umuyobozi mukuru, Yvonne Manzi Makolo ari ku kibuga cy’indege cya Kigali hamwe n’abayisilamu bategereje kurira indege, ari kumwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim.

Abasilamu bavuye hirya no hino ku Isi iyo bageze i Mecca, bazenguruka inshuro zirindwi Ingoro y’Imana izwi nka “Kaaba” cyangwa “al-Kaʿbah al-Musharrafah”. Ni uburyo bwo kugera ikirenge mu cy’Intumwa z’Imana zirimo Muhamadi na Aburahamu zabikoraga.

Imisozi ibiri ya Safa na Maruwa iherereye mu butayu hafi ya Kaaba, ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye mu myemerere ya Islam.

Ni yo umugore w’Intumwa Aburahamu witwa Hagari ubwo yicwagwa n’inyota amaze kwibaruka Ismail, yazengurutse asaba Imana amazi yo kunywa.

Abayisilamu bayizenguruka inshuro zirindwi nk’uko Hagari wabyaye Ismail yabikoze yabuze amashereka kubera inyota. Yasabye Imana amazi, imubwira gukora ku butaka arayabona.

Aya mazi abayilamu bita Zamuzamu bayafata nk’ay’umugisha, benshi bayatahana iyo basoje umutambagiro bakayasangira n’imiryango yabo.

Mu bindi by’ingenzi bikorwa mu mutambagiro harimo gutamba nk’uko Intumwa Aburahamu yabigenje ubwo yashakaga gutamba umwana we, Imana ikayishumbusha intama.

Kuri uwo munsi w’igitambo ni bwo mu bihugu byose Abayisilamu bizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha, aho babaga inka, ihene n’intama, bashyira mu bikorwa umuhango wa Aburahamu.

Abagiye mu mutambagiro i Mecca hari ibindi bahakorera nko kwiyogoshesha bigaragaza imyitwarire myiza, kwambara imyenda yera ku bagabo irimo umwitero n’umukenyero, nk’ikimenyetso cy’uko badakwiye kuryamana n’abagore babo bakiwurimo.

Mufti Hitimana Salim aganiriza abayisilamu mbere y'uko berekeza i Dubai aho hazava bakomereza muri Arabie Saoudite
Mufti Hitimana ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, baganira n'abagiye i Mecca
Abayisilamu 84 berekeje i Mecca kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza