Abavuzi gakondo mu rugamba rwo gukuraho akajagari kamaze iminsi mu rugaga

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Abavuzi gakondo bibumbiye mu rugaga Aga Rwanda Network, bafashe imyanzuro igamije kurangiza ibibazo bari bamaze iminsi bafite mu rugaga birimo ukutumvikana ku bintu bimwe na bimwe byagiye biteza umwuka mubi mu banyamuryango.

Hashize iminsi mu rugaga rw’abavuzi ba gakondo humvikana amatiku ashingiye ku kwishyiriraho amategeko bivugwa ko byagiye bikorwa n’ubuyobozi bwarwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru avuga ko hari abiyitaga abavuzi gakondo ariko badafite ibyangombwa, hakabaho kwishyiririraho ibiciro ku miti uko bishakiye ndetse ngo bakaba baranasabwaga kwishyura amafaranga ibihumbi 63 Frw babwirwa ko ari ay’ubunyamuryango nyamara bidateganyijwe mu mategeko abagenga.

Iyo mikorere ni yo yatumye umuyobozi w’urugaga wungirije, Jolie Umubyeyi, asaba Minisitiri w’Ubuzima ibaruwa imusaba kubafasha kurangiza ibibazo byari mu rugaga, iyo ituma ejo kuwa 28 Ugushyingo hategurwa inama yo gufata imyanzuro ntakuka.

Ubwo yari muri iyo nama, Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyarugenge akaba n’ushinzwe ihererekanyamakuru muri Aga Rwanda Network, Tuyisenge Aimable Sandro Abdou, yavuze ko bafashe ingamba simusiga zigiye kubikemura.

Yagize ati “ Hari hashize iminsi dufite akajagari mu rugaga rwacu ariko inama twakoze uyu munsi twafashe imyanzuro igamije kurangiza ibibazo tumaze iminsi tufite mu rugaga rwacu, kandi twizeye ko bizashira burundu.”

Yongeyeho ko zimwe mu ngingo z’ingenzi zafatiwe muri iyo nama ari uko nta muyobozi n’umwe w’abavuzi gakondo mu karere runaka uzongera kujya ajya gukorera mu kandi karere. Byemejwe kandi ko umuyobozi mukuru w’urugaga atemerewe gukuraho umuntu watowe n’abanyamuryango nk’uko byakunze gukorwa.

Abantu bagikorera mu turere badafite ibyangombwa bya Minisiteri y’Ubuzima ngo bazafungirwa nk’uko byakozwe kuri bamwe mu batari bujuje ibisabwa mu minsi ishize.

Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuzima agenga ubuvuzi gakondo, avuga ko umuntu wese wemerewe gukorera ubuvuzi gakondo mu Rwanda agomba kuba abifitiye uruhushya yahawe biturutse ku mudugudu, akagari, umurenge n’akarere.

Umuvuzi abona icyangombwa agaragaje icyemezo cyerekana ko uyu mwuga wakorwaga mu bisekuruza bye birindwi.

Kugeza ubu Aga Rwanda Network igizwe n’abanyamuryango basaga 2000, intara y’Uburasirazuba ikaba ariyo iza ku isonga mu kugira abavuzi gakondo benshi, hagakurikiraho Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’ Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyarugenge akaba n’ushinzwe ihererekanyamakuru muri Aga Rwanda Network, Tuyisenge Aimable Sandro Abdou

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza