Abavuga ko ibyo u Rwanda rwashoyemo amafaranga nta nyungu bifite, ibihe bizababwira-RDB

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 27 Kamena 2019 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyavuze ko abanenga imwe mu mishinga u Rwanda rwashoyemo imari y’igihe kirekire, igihe kizababwira ko yari ifite inyungu kuko hari n’indi yakozwe mu bihe byashize banengaga ariko ubu ikaba irimo kubyara inyungu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari muri RDB, Guy Baron, yavuze ko ubwo u Rwanda rwubakaga Kigali Convention Centre hari bamwe bavugaga ko uyu atari umushinga ukenewe, none uyu munsi rukaba ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira inama nyinshi.

Kigali Convention Centre ni inyubako yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 32, ifatwa nk’ikirango cy’Umujyi wa Kigali, yatangiye kubakwa mu 2009 itahwa mu 2016, inyubako zayo zuzuye zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari.

Umunyamakuru wa France 24, aherutse kubaza Perezida Paul Kagame, ku mwenda u Rwanda rufite aho yavuze ko ungana na 50% by’umusaruro mbumbe ndetse hari irindi shoramari rya leta ryibazwaho nko muri RwandAir, avuga ko ifite ibihombo ndetse n’ayashowe mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal FC kuri gahunda ya Visit Rwanda.

Uyu munyamakuru yabajije Perezida Kagame impamvu y’iri shoramari, nyamara hari ibigikenewe mu Rwanda, abaza niba Guverinoma yaba ibanza gutekereza kuri iyi mishinga n’inyungu ku banyarwanda.

Mu kumusubiza, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo nk’ibi bidahari mu Rwanda ahubwo hari abantu batajya bashyira umwanya wabo mu gusoma ibirimo kuba mu gihugu.

Perezida Kagame yavuze no ku bibaza ku ishoramari u Rwanda rwakoze muri Arsenal, ko batajya bafata igihe cyo gutekereza no guhuza ibintu kuko habonetse inyungu urebye amafaranga yinjira avuye mu bukerarugendo ukabihuza n’icyabakuruye.

Ati “Ubu turabona abakerarugendo miliyoni 1.3 buri mwaka mu Rwanda bavuye ku 400 000, byarenze kwikuba gatatu, sinzi impamvu abantu batabivugaho ariko umusaruro aho bibera urasobanura ibitandukanye n’ibyo bavuga”.

Guy Baron na we mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko hari ishoramari ryakozwe mu bihe byashize kandi hari n’irindi rizakorwa mu bihe biri imbere, byose bifite gahunda y’igihe kirekire.

Yagize ati “Ndatekereza ko politike y’ubuyobozi ihari n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu ikeneye ishoramari rireba kure kandi rishobora kuzageza mu gihe kirekire, iryinshi muri iryo shoramari ryakozwe mu bihe byatambutse ryatangiye kunguka twareba nko mu nama nyinshi zakirwa mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Nka Kigali Convention Centre yubakwa hari abenshi bavugaga ko atari ngombwa ariko uyu munsi iri shoramari ririmo gutera imbere, u Rwanda ruri kumwanya wa Kabiri muri Afurika mu kwakira inama nyinshi, njye navuga ko igihe kizababwira.”

Muri Gicurasi uyu mwaka Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) ryashyize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri Afurika.

Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama mu Rwanda, (RCB) cyavuze ko Mu 2018 u Rwanda rwakiriye abashyitsi 38,745 bavuye ku 28 308 bitabiriye inama mu 2017.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije kandi u Rwanda miliyoni $56 mu 2018, avuye kuri miliyoni $42 mu 2017. Uyu mwaka byitezwe ko hazinjizwa miliyoni $88.

U Rwanda kandi rushimwa nk’ahantu ho kubera inama kubera uburyo rworohereza abanyamahanga kubona visa bageze ku kibuga cy’indege na RwandAir ikabafasha mu ngendo zituruka n’izijya mu byerekezo byinshi hirya no hino ku Isi ubu zimaze kugera kuri 29.

Usibye ahantu habera inama zikomeye nka Kigali Convention Centre, Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] na Intare Conference Arena iri i Rusororo, u Rwanda rurimo kandi kubaka stade izajya yakira abarenga 10 000 mu bikorwa by’imyidagaduro yiswe Kigali Arena.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari muri RDB, Guy Baron, yavuze ko ubwo u Rwanda rwubakaga Kigali Convention Centre hari bamwe bavugaga ko uyu atari umushinga ukenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza