00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatwara ibinyabiziga bareke guhangayikishwa na Camera-CP Kabera

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza ibyapa byo mu muhanda n’amategeko yo kuwugenderamo, aho guhangayikishwa na Camera zireba abarenze kuri ayo mabwiriza.

Ibi CP Kabera yabitangarije nyuma y’aho hari abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, bakomeje kugaragaza ko babangamiwe cyane n’imikorere y’izi Camera ngo kuko hari abo zirenganya zikabafotora zigaragaza ko bari bari bafite umuvuduko urengeje uwanditse ku byapa.

Umushoferi Hakizimana John abinyujije kuri Twitter yandikiye Polisi agira ati “Mwadusobanuriye impamvu camera iri hafi no kwa Lando ko iri kwandikira abantu hari icyapa cyerekana ko utagomba kurenza 60km/h ikabandikira kuri 46km/h? Umuntu yabariza he? Ese imiterere iyo ihindutse muri camera ntimuhindura ibyapa?”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera mu kiganiro na IGIHE, yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso n’amategeko yo kuwugenderamo aho guhangayikishwa na Camera.

Ati “Abantu bose barasabwa kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda n’amategeko yo kuwugendamo nta kindi. Bareke guhangayikishwa na Camera kuko ziza zisanga ibyapa n’ibimenyetso zigafasha polisi kugira ngo abantu bubahirize amategeko n’ibyapa ndetse n’ibimenyetso byo kuwugendamo.”

CP Kabera yavuze ko hirya no hino mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, hari ibyapa bigaragaza umuvuduko ntarengwa, aboneraho gusaba uwo camera zarenganije kugana polisi ikamurenganura.

Ati “ Ntabwo twavuze ko nta we ukwiye kurenza kuri 40km/h , twavuze ko umuntu wese agomba kugendera ku byapa bihari.”

Yongeyeho ko n’ubwo hari abavuga ko Camera zo mu Muhanda ari nyinshi ahubwo zikiri nke, anashimangira ko polisi iteganya kuzongera.

Hashize imyaka ibiri mu mihanda itandukanye mu Rwanda hakoreshwa camera zifashishija ikoranabuhanga zigamije kugabanya impanuka no gukebura abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko y’umuhanda.

Mu mihanda itandukanye i Kigali hashyizwe camera zireba abarenze ku mategeko n'ibyapa byo mu muhanda
Abatwara ibinyabiziga bamaze iminsi bavuga ko umuvuduko basabwa kugenderaho muri Kigali uri hasi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .