00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye mu kajagari batangiye kubakirwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangiye kubaka inzu hakoreshejwe ibikoresho bidahenze kandi birambye mu rwego gutuza neza kandi bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi abafite amikoro make mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara bari basanzwe batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi gahunda igamije gutuza neza abatuye mu kajagari yatangiye gushyirwa mu bikorwa, bubakirwa inzu zidahenze ariko zijyanye n’imiturire igezweho. Ku ikubitiro haherewe ku batuye mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko “iyi gahunda yo kuvugurura imiturire y’akajagari igirwamo uruhare n’umuturage ndetse na Leta, aho abaturage batanga ibibanza byabo byari byubatseho inzu zishaje zikavanwaho noneho ubwo butaka Leta ikabwubakaho izindi nzu zijyanye n’Iimiturire myiza kandi zikomeye.”

Ubu buryo “butuma abaturage bafite amikoro make bubakirwa inzu zikomeye kandi zirambye, bitabaye ngombwa ko bimurwa mu gace bari batuyemo kandi hakubahirizwa uburyo bw’imiturire yo gukoresha neza ubutaka no gutunganya imitutire y’akajagari.”

Inzu ya mbere iri kubakwa muri iyi gahunda igeze ku gipimo cya 80%. Yubatswe ku bibanza birindwi byatanzwe n’abaturage, izatuza imiryango 27, ikazashumbushwa ba nyir’ubutaka bari bahatuye, hakurikijwe agaciro k’umutungo buri wese yatanze.

Muri Nzeri 2020 nibwo Umujyi wa Kigali wamuritse ku mugaragaro igishushanyombonera gishya, cyaje gisimbura icyari cyashyizwe hanze mu 2013 ariko bikaza kugaragara ko kidahuje n’ibyifuzo by’abaturage.

Ni igishushanyo gikubiyemo imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi, ibintu bitandukanye n’ibyari bikubiye mu cya mbere.

Mu Ugushyingo 2019 ubwo Umujyi wa Kigali wa Kigali wahurizaga hamwe abayobozi b’inzego ngo ubaganirize kuri iki gishushanyo mbonera gishya watangaje ko abatuye mu kajagari bose atari ko bazongera kujya bimurwa, uvuga ko ahubwo bazafashwa kubaka no kubona ibikorwaremezo byose bakeneye hafi yabo nabo bakagenda bavugurura imiturire yabo uko iminsi igenda iza.

Iki gihe Umujyi wa Kigali wavuze ko iyi gahunda igamije kugabanya iyimurwa ry’abantu harebwa uburyo abatuye mu kajagari bafashwa kuvugurura imiturire yabo aho kugira ngo tubimure bajyanwa ahandi kuko nabyo byari byamaze kugaragazwa nk’ikibazo.

Biteganyijwe ko abatuye mu kajagari bashaka kuvugurura imiturire yabo, buri umwe ashobora kubikora ku giti cye cyangwa bakishyira hamwe bakiyemeza kubaka nyuma bakazagabana inzu. Byavugwaga kandi ko abaturage bashobora kumvikana n’abashoramari bakaba babubakira ubundi bagafata inzu zimwe nabo bakaba izindi.

Inzu ya mbere yubatswe muri iyi gahunda yo gutuza neza abasanzwe baba mu kajagari igeze ku kigero cya 80%
Iyi nzu iri kubakwa mu buryo budahenze ikazatuzwamo abahoze batuye mu kajagari mu Mirenge ya Gitega na Kimisagara
Izi nzu zose nizimara kuzura ni uku zizaba zimeze
Igishushanyo mbonera gishya cy'Umujyi wa Kigali kigena ko abatuye mu tujagari bazajya bafashwa kuvugurura imiturire yabo aho kwimurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .