Ibyaro bishobora gutangira kugezwaho amashanyarazi binyuze mu makoperative

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Ugushyingo 2016 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abikorera mu gusakaza ingufu z’amashanyarazi (EPD) ryamuritse imbanzirizamushinga y’inyigo igamije gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu bice by’icyaro, hibandwa cyane ku bibumbiye mu makoperative n’abatuye mu midugudu.

Uyu mushinga ku ikubitiro urateganya kuzatangirana n’ababarizwa mu makoperative bakora mu nganda z’icyayi ndetse n’abahinzi ba kawa mu mwaka utaha wa 2017.

Uyu ni umwe mu mishinga EPD ifite muri gahunda zayo z’igihe kirekire wagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ugushyingo 2016, mu musangiro wahuje abagize iri huriro, abafatanyabikorwa bayo, abaterankunga ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta wabereye muri Hotel Serena.

Umuyobozi wa EPD, Dr Ivan Twagirashema yatangaje ko nyuma y’inyigo yakorewe mu turere tune tw’igihugu basanze bashingiye ku makoperative bishobora korohera abashoramari n’abikorera kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage.

Yagize ati “Biragaragara ko ushobora kwifashisha amakoperative asanzwe ahari, mu gukemura ibibazo by’abatagerwaho n’amashanyarazi cyane mu bice by’icyaro. Ibi biri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye na Leta ndetse n’abikorera kuko nibo duhagarariye, kuri bo urumva gushyira umuntu umwe amashanyarazi biragorana ugereranyije no kuyaha abantu bibumbiye hamwe. Ikindi n’uko usanga bibafasha kubona inguzanyo ndetse no kuyishyura mu buryo bworoshye.”

Abaturage bazahabwa umuriro uhagije wabafasha no kwihangira imirimo itandukanye

Dr Ivan Twagirashema atangaza ko uyu mushinga uzarenga urwego rwo gukoresha umuriro ushobora gucana amatara no gushyira umuriro muri telefoni ahubwo abaturage bibumbiye mu mudugudu no muri koperative bagashobora kuwukoresha bakora ishoramari ndetse bakihangira imirimo ibyara inyungu.

Uyu mushinga uzashyigikira ingufu zisanzwe zikoreshwa ariko hibandwa kuri mini-grid (ingufu zishobora gutanga amashanyarazi angana na megawati 50).

Ati “Mu bukangurambaga dukora, twatangiye kuganira n’ihuriro ry’abagize amakoperative ku rwego rw’igihugu, ndetse n’amakoperative y’abafite inganda z’icyayi kuko urebye niyo wavuga azwi amaze kugira ubunararibonye. Ibiganiro biri ku rwego rwiza kandi twizeye ko dufatanyije n’inganda tuzafasha abaturage gucana, abana babo bakabona uburyo bwo kwiga ndetse bakava mu mwijima.”

“Aya masezerano azakorwa hagati y’inganda n’abashoramari ahashobora kubakwa urugomero n’inganda nto zitanga amashanyarazi hanyuma abaturage bagahabwa umuriro ushobora kuzajya wishyurwa mu byiciro binyuze muri koperative babarizwamo.”

Dr Georgia Badelt, ufite ubunararibonye mu by’Ingufu z’amashanyarazi mu bihugu nk’u Bushinwa ndetse no muri Afurika ahagiye hakorwa imishinga nk’iyi wamuritse iyi nyigo, yagaragaje ko iyi ari intambwe nziza ishobora guterwa bigafasha gusakaza umuriro mu bice by’icyaro.

Yagize ati “Uyu mushinga ushobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe hari imikoranire myiza hagati y’inzego bireba kugira ngo iki gikorwa kizatange umusaruro. Ibi bizasaba gukoresha igishoro gihari cy’aya makoperative, gukora ubuvugizi no kugabanya ibiciro aho bishoboka, koroherezwa mu gushyiraho amategeko azafasha guhuza iyi miyoboro y’amashanyarazi ndetse no gushyigikira imishinga mito iri gutangira.”

Nyuma yo kumurika uburyo ubu buryo bwabyajwe umusaruro mu bihugu bya Zambia na Tanzania yasabye ko hashyirwa ubukangurambaga bwisumbuyeho ku bazagenerwa ibi bikorwa, abikorera ndetse na Leta kugira ngo uyu mushinga uzabashe gutanga umusaruro.

Ati “Nubwo EPD iteganya gusakaza umuriro ihereye mu makoperative, ibi bizagendana no kwigana iyi mishinga ubushishozi ndetse no gushyiraho ibiciro bizanyura buri wese ndetse akaba yabasha kugura umuriro ku buryo bumworoheye. Muri iyi mishinga amafaranga menshi azaturuka mu bikorera ndetse bizashimangirwa n’uruhare runini rwa sosiyete izahabwa umuriro.”

Leta yiteguye gutera inkunga uyu mushinga no gukuraho imbogamizi

EPD ikora imishinga, ikayimurikira Leta na yo igatanga inama z’ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’ibishobora gukosorwa bitewe na gahunda ihari.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingufu (EDCL) Emmanuel Kamanzi, yatangaje ko yishimira imikoranire bafitanye na EPD mu kwagura urwego rw’ingufu.

Yagize ati “ Leta yakoze ibishoboka ikuraho imbogamizi bahuraga nazo cyane harimo amategeko, ndetse hanashyizweho uburyo abantu bahura bakaganira ndetse bakungurana ibitekerezo ku mishinga itandukanye y’igihe kirekire.”

“ Ikindi Leta ikora ni ukugabanya imisoro ku bikoresho bakoresha kuko akenshi usanga ikibazo kiri muri uru rwego gishingiye ku mikoro atuma no gutangiza imishinga nk’iyi kuri bamwe bigorana. Ibi nibyo bituma Leta isaba abantu gutura mu midugudu kugira ngo begerezwe ibikorwa bitandukanye kandi mu buryo bworoshye.”

Abikorera bashyizeho uburyo bwo gushaka kubyaza umusaruro ingufu hahangwa uburyo bushya buzafasha mu gutanga no gushyiraho ingamba zituma umuriro ugera ku baturage ndetse bigafasha mu mishinga y’igihe kirekire.

Ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda zigomba kuva kuri megawati 160 zihari zikagera kuri 563 mu mwaka utaha.

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba icanira abagera kuri 70 % mu gihugu hose bitarenze umwaka utaha wa 2017, ndetse no gucanira ibigo byose bya Leta ku kigero cya 100%.

Muri gahunda yo kugabanya gukoresha ibikomoka ku mashyamba byangiza n’ibidukikije, u Rwanda rufite intego yo kuba muri 2020, ruzaba rwabigabanyije byavuye kuri 86.3% bikagera kuri 50%.

Umuyobozi wa EPD, Dr Ivan Twagirashema atangiza igikorwa
Dr Georgia Badelt wamuritse uyu mushinga
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingufu (EDCL) Emmanuel Kamanzi abaza ikibazo uwamuritse inyigo y'umushinga
Umuyobozi Wungirije wa EPD, Ndayisaba Edouard(ibumoso) aganira n'umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahuriye n'ikwirakwiza ry'ingufu z'amashanyarazi
Umuyobozi wa EPD, Dr Ivan Twagirashema aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi w'Ishami ry'Ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), Nyamvumba Robert, atangaza ko imikoranire ya Leta n'urwego rw'abikorera mu gusakaza ingufu z’amashanyarazi itanga icyizere
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingufu (EDCL) Emmanuel Kamanzi atangaza ko Leta yakuyeho ingamba abikorera bahuraga nazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza