Kwamamaza

Abatuye Kigali basabwe kudapfusha ubusa amahirwe ahishe muri “Car Free Day”

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 16:51' na Philbert Hagengimana


Amahirwe ahishe muri “Car Free Day” ni imbonekarimwe buri kwezi, ari na yo mpamvu abatuye i Kigali bashishikarizwa kutayareka ngo abace mu myanya y’intoki.

“Car Free Day” ni umunsi ngarukakwezi, wagenewe guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana na byo mu muhanda wo mu Mujyi wa Kigali, barangiza bakanabasuzuma ku bushake, indwara zitandukanye, cyane cyane izitandura, nk’iz’umutima, Kanseri, Diyabete, Impyiko n’izindi.

Bruno Rangira, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yatangarije IGIHE ko aya ari amahirwe abanyakigali n’abayituriye badakwiye gupfusha ubusa.

Ati “Turasaba ko abaturage bitabira iki gikorwa, kuko nk’ubuyobozi twifuza ko bagira ubuzima buzira umuze, kuko siporo ibafasha kugira ubuzima bwiza. Iki gikorwa ni cyiza rero cyane ku banyamujyi akenshi usanga bo batanakora imirimo y’ingufu.”

Akomeza ashimangira ko aya mahirwe baba babonye ataboneka henshi mu mijyi, ku buryo abahatuye bashobora kubona igihe cyo gukorera hamwe siporo bagahura bakaganira bagasabana, barangiza bakanabasuzuma indwara zitandukanye.

Si ibyo gusa uyu munsi umariye abatuye i Kigali, kuko amasaha imihanda iba imaze ifunze atuma n’ihumana ry’ikirere rigabanuka kuko imyuka yoherezwa n’ibinyabiziga iba yahagaritswe muri ako gace, gusa ngo ibi byo biracyari ku kigero cyo hasi kuko bikorwa amasaha atanu yonyine mu kwezi.

Car Free Day yo muri uku kwezi kwa Kanama yahinduriwe itariki…

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko “Car Free Day” ari umunsi butegura bufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo, iy’uku kwezi kwa Kanama ikaba izaba ku itariki ya 14 aho kuba ku itariki ya 7 nk’uko byari biteganyijwe.

Rangira yatangarije IGIHE ko impamvu yo kwimura uwo munsi ari ikindi gikorwa cy’amasengesho cyiswe “Rwanda Shima Imana” giteganyijwe kandi na cyo cy’ingirakamaro, bityo bikaba bitabangikana.

Nubwo hahindutse itariki izaberaho Car Free Day muri Kanama, imihanda iteganyijwe gukoreshwa yo ntiyahindutse, ndetse izaba ifunze kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa.

Kuri uwo munsi hazakoreshwa imihanda kuva kuri Stade National Amahoro-Chez Lando-Gishushu-Minijust-Kimihurura (ombudsman office)-RRA; Mu Kanogo-Kimicanga-Kimihurura-RRA ku batuye i Gikondo;Ninzi Hill-Kimihurura-RRA ku batuye Kacyiru;Car Free Zone-Rond Point-Sopetrad-Kimicanga-Kimihurura-RRA ku batuye mu Mujyi na Nyamirambo.

Car Free Day iba iteganyijwe kuba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, iyo muri uku kwa Kanama ikazaba ari iy’ubugira gatatu.

Harimo no gusuzumwa uburyo izajya ibera no mu mihanda yo mu bice bitari iby’Umujyi wa Kigali rwagati, ibyo ngo bikazakorwa hagamijwe kwegereza icyo gikorwa abaturage bose, no kukibahamo amahirwe angana.

Kuri Car free day nta modoka iba icaracara mu masaha yagenwe
Bamwe mu bari bitabiriye Car Free Day yo muri Gicurasi uyu mwaka
Abitabira Car Free Day baba bahumeka umwuka mwiza utarimo ibyotsi bivuburwa n'ibinyabiziga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved