00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Gakenke bibukijwe ko kuba hafi y’abarokotse Jenoside ari uguha icyubahiro abayizize

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke cyane cyane abivuriza ku bitaro bya Gatonde, basabwe kuba hafi y’abarokotse Jenoside nk’uburyo bwiza bwo guha icyubahiro abambuwe ubuzima bazira uko bavutse.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuri ya 27 wakozwe n’Ibitaro by’Akarere bya Gatonde.

Ni igikorwa cyabereye muri ibi bitaro kuri uyu wa 30 Kamena 2021 hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi. Iki gikorwa cyatangiriye ku Rwibutso rwa Mukungwa hibukirwa abishwe bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr. Dukundane Dieudonné, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiriye kugarukira gusa ku kubibuka ahubwo ko bikwiriye kubaba hafi no kurushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano ibahuza.

Yagize ati “Mu gihe nk’iki twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayiguyemo tuboneraho umwanya wo guhangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibifitanye isano na yo birimo kuyihakana no kuyipfobya. Ntabwo kandi bikwiriye kugarukira ku kwibuka gusa ahubwo birakwiye ko twegera abayirokotse tukababa hafi kandi tukarushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano iduhuza”.

Uretse kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi bitaro byanaremeye Umuturage witwa Hakiri Alphonse, umwe mu bayirokotse aho byamugeneye inka ifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi Magana atatu.

Nyuma yo guhabwa iyi nka Hakiri Alphonse yavuze ko ashimira cyane abahagaritse Jenoside kandi bagakomeza kwita ku bayirokotse.

Ati: “Turashima abahagaritse Jenoside aribo Inkotanyi ndetse bagakomeza kwita ku bayirokotse bakatwegereza ibikorwa bituma tugira ubuzima bwiza none dore banampaye inka izagira uruhare mu mibereho myiza yanjye. Ni iby’igiciro gikomeye. Iyi nka mpawe igiye gukomeza kugira uruhare mu kwiyubaka kwanjye nk’uko tubwirizwa kwibuka ariko tuniyubaka aho guheranwa n’agahinda.”

Dr Dukundane yasabye uwahawe inka kuyifata neza ikamubera imwe mu nkingi z’iterambere.

Ati “Iyi nka uhawe ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda n’abarutuye by’umwihariko Ibitaro by’Akarere bya Gatonde tugukunda, turagusaba rero kuzayifata neza ikaba imwe mu nkingi z’iterambere wifuza natwe kandi tukwifuriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Catherine, yashimye uburyo abakozi b’ibitaro bakomeje kugira uruhare mu kubaka ubumwe.

Ati “Ubunyarwanda ni bwo bwasenyutse bituma haba Jenoside bityo kubwubaka ni uruhare rwa buri wese. Ndashimira ibitaro n’abakozi babyo ko bakomeje kugira uruhare mu kubaka ubwo bumwe bw’abanyarwanda binyuze mu kwakira ababigana bikabereka ubumuntu no gutanga serivisi nziza.”

Uwimana Catherine kandi yavuze ko kunga ubumwe ari yo nzira iganisha ku iterambere bitandukanye n’urwango rwabibwe mu banyarwanda kugeza ubwo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byubatswe mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi tariki 14 Mata 2021. Bitanga serivisi ku baturage basaga ibihumbi 84 baturutse mu mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo,Muzo, Rusasa na Cyabingo.

Serivisi zitangwa n’ibi bitaro zirimo ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, Ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso, kuvura indwara z’abana, Ubugorozi bw’ingingo, Ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe ndetse bikaba binitegura gutangira gutanga serivisi yo kubyaza.

Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside
Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ibitaro bya Gatonde byahaye inka umwe mu barokotse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .