00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Bigogwe na Kanama barambiwe gukoresha telefoni babanje kurira imisozi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe wo mu Karere ka Nyabihu n’uwa Kanama wo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko babangamiwe no kutagira ihuzanzira ku buryo gukoresha telefoni bibasaba kurira imisozi.

Abatuye Nyabihu cyane abo mu Kagari ka Arusha bavuga ko gutunga telefoni bisa nk’aho ntacyo bibamariye kuko iyo bashaka guhamagara bibasaba kurira umusozi ndetse n’ugiye kwitaba na we bikaba uko.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radio1 biganjemo urubyiruko bayibwiye ko gukoresha telefoni bisaba kurira umusozi, ku buryo ubaye ufite nk’umukobwa uyitereteraho wazashiduka baramugutwaye.

Umwe yagize ati “Wasanga baramutwaye kubera ko nta huzanzira tugira, umukobwa ntabwo wamubona, umukeneye bigusaba kumushaka.”

Undi yagize ati “Aha hasi nta huzanzira ihaba iyo ushaka guhamagara urazamuka ukajya ku musozi. Nkanjye iyo nshaka guhamagara nzamuka ikilometero mva mu rugo njya ku musozi; ni ikibazo kuko utewe mu ijoro ntiwatabaza kuri telefoni.”

Iki kibazo bagihuje n’abaturage bo mu Murenge wa Kanama bavuga ko baba bafite telefoni ariko bagafata iminara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakagorwa no guhamagara cyangwa kwitaba.

Umwe ati “Iyo ushaka reseau VODACOM ihita yitambikamo, rimwe na rimwe iyo uhamagaye irimo inite ziragenda n’ugiye kwitaba zikagenda.”

Undi ati “Kuba udafite nk’ahantu ku gasozi umuntu aragushaka akakubura kandi ufite telefoni.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko hagiye kubakwa iminara izahangana n’ikibazo cy’ihuzanzira.

Yagize ati “Muri aka karere byari bizwi ko ushobora kuva nk’ahantu runaka kugira umuntu akubone bikagora, byarabaye iminara iratangwa hirya no hino ahantu hageze muri hatandatu.”

“Ahantu hagaragara ko ihuzanzira ryaho rigora twarahabaruye urutonde turwohereza mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA. Ni yo idufasha kandi nkurikije ahamaze gukemuka ndahamya ko n’ahandi hazakemuka.”

Telefoni ni kimwe mu bikoresho byoroheje ubuzima kuko ifasha kubona amakuru y’uburyo igihugu n’Isi byifashe ndetse kuri ubu uyifite ashobora kubona serivisi zitandukanye cyane ko inyinshi zashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abatuye mu Bigogwe babangamiwe no kurira imisozi bagiye gushaka ihuzanzira ngo babashe gukoresha telefoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .