00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturiye ibitaro bya Gahini barinubira uburyo bukoreshwa mu kuvidura ubwiherero

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage baturiye ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza, barasaba ubuyobozi bwabyo gukoresha uburyo bwo kuvidura hakoreshwe imodoka kuko ubwa gakondo bari gukoresha bubateza ibibazo.

Aba baturage bavuga ko ibi bitaro byari bisanzwe bikoresha uburyo bwo kuvidura ubwiherero hakoreshejwe imodoka zabugenewe ariko ubu ibintu byahindutse bari gukoresha indobo n’ubundi buryo gakondo.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radio1, bayibwiye ko kuba ibitaro biri kuvidura bikoresheje uburyo gakondo biri kubabangamira kuko bubateza umunuko batabasha kwihanganira.

Umwe yagize ati “Ubundi barabiyoraga bakareba aho babishyira bagashyiraho imiti umunuko ntudutere cyane, ejobundi byabaye agahomamunwa baraza barabividura umuvu uratemba umunuko uradutera tubura amahoro.”

Undi ati “Ejobundi ho nta muntu wahumekaga, nta wariye, twari tugeze mu rwego rw’aho dushobora guhita dupfa, njye byari haruguru y’umuryango wanjye.”

Bavuga ko uyu munuko ukabije kandi hari uburyo bakabaye bakoresha butabateza ikibazo, akaba ari ho bahera basaba ubuyobozi bw’ibitaro gukoresha ubwo buryo.

Umwe yagize ati “Turagira ngo bajye bakora nk’uko kera babikoraga babaga bafite imodoka bajya kumenya kure nta munuko watwicaga.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gahini, Ngabire Nkunda Philippe, yemeye ko bakoresheje uburyo bwa gakondo ariko nta munuko wigeze ubaho nk’uko bamwe babitangaje.

Yagize ati “Twaviduye iki cyumweru dukoresheje uburyo bwa gakondo kubera ko byari ibintu bifashe cyane harimo n’ibyo batayemo, ku buryo ipompe y’imodoka idashobora kujyamo ariko bacukuye icyobo baravidura bamena mu cyobo nyuma baragisiba.”

“Nta kibazo na kimwe ni amatiku gusa, nta munuko wagaragaye uwo munsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko ibi bitaro bifite imodoka yagenewe kuvidura bagiye gukurikirana bakamenya icyatumye idakoreshwa.

Nubwo abaturage bavuga ko ibitaro byabateje umwanda kubera kuvidura nabi, ibitaro byo byabihakanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .