Isezerano rya Perezida Kagame ryasohoreye no ku baturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye aho acukurwa, aho inama y’abaminisitiri yemeje ko bazajya bagenerwa 10% by’ibyinjizwa n’ubu bucukuzi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu muhango wo Kwita Izina wabereye mu Karere ka Musanze muri Nzeri 2015, Perezida Paul Kagame yavuze ko guverinoma ifite gahunda yo kugenera igice cy’amafaranga ava mu mutungo kamere w’igihugu nk’ibirombe kigahabwa ababituriye nk’uko bigenda ku baturiye za pariki bahabwa 5% by’umusaruro wabwo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Evode Imena, yavuze ko nyuma y’uwo murongo watanzwe, ibiva mu mabuye y’agaciro bigiye gusaranganywa n’abaturiye aho acukurwa.

Ati “Abacukura amabuye y’agaciro basanzwe batanga imisoro haba ku rwego rw’ibanze cyangwa ku gihugu, ikajya gufasha mu ngengo y’imari. Ariko byagaragaye ko hari ingufu zikwiye gushyirwa aho umutungo nk’uwo uba waturutse. Bisanzwe bikoreshwa ku bukerarugendo, aho igice kimwe gikoreshwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturiye za Pariki.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Evode Imena

“Ni muri urwo rwego twakoresha igice kimwe cy’umusoro uturuka ku mabuye y’agaciro, aho byemejwe ko 10% rizajya rishyirwa muri LODA (Ikigega giteza imbere imishinga y’inzego z’ibanze) kugira ngo ajye gushyira mu bikorwa imishinga y’abaturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro.”

“Iyi gahunda izatangirana n’ahacukurwa amabuye hari impushya zo gucukura aho kuba ahari impushya z’ubushakashatsi, ni ukuvuga mu mirenge 87 mu turere 20. Umusoro waturutse ku mabuye y’agaciro umwaka ushize ugera kuri miliyari 3 Frw, ni ukuvuga ngo nufata 10% urumva uko araba angana.’’

Minisitiri Imena yavuze ko abaturage mu murenge bazajya bicara bagategura imishinga, itoranyijwe abe ariyo iterwa inkunga kandi ikaba ari imishinga ‘‘igira icyo ihindura mu mibereho myiza y’abaturiye amabuye y’agaciro’’ bikazajya bikorwa buri mwaka kandi bikava mu murenge umwe bijya mu wundi.

Biteganyijwe ko ubu buryo buzatangirana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza