00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage barenga ibihumbi bine bahawe telefoni zigezweho

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Abaturage 4 144 bo mu turere turindwi bahawe telefoni zigezweho zakorewe mu Rwanda, basabwa kuzikoresha neza mu kwiteza imbere no gutanga amakuru mu kumenyekanisha ibice baherereyemo.

Izi telefoni bazihawe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ yatangijwe na Perezida Paul Kagame, zikaba zatanzwe hirya no hino mu turere turindwi turimo Bugesera, ahatangirijwe iki gikorwa hatanzwe telefoni 566. I Gicumbi hatanzwe telefoni 1065, Nyabihu 469, Ngororero 420, Gatsibo 602, Gisagara 516 ndetse na Huye ahatanzwe telephone 506.

Ni igikorwa kiri gukorwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo MTN Rwanda, I&M bank n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye. Abaturage bahawe telefoni zikorwa n’uruganda rwa Maraphone rukorera mu Rwanda, buri imwe ifite agaciro k’ibihumbi 130 Frw.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko abahawe izi telefoni batoranyijwe nk’urugo rw’ikitegererezo muri buri mudugudu mu rwego rwo gufasha abaturage gutunga telefoni zigezweho.

Yagize ati “Abahawe izi telefoni icya mbere tubasaba ni ukumenya ko ari impano kuko kugira ngo utoranywe mu ngo zisaga miliyoni ebyiri ube wayihabwa, bamenye ko bakwiriye kuzibyaza umusaruro, banamenye kuzikoresha bafasha bagenzi babo, serivisi zifashisha ikoranabuhanga ntizongere kubagora cyangwa ngo bigore abaturanyi babo.”

Bamwe mu baturage bahawe izi telefoni bashimiye Umukuru w’Igihugu watangije iki gikorwa, bamwizeza kuzikoresha neza no kubafasha mu iterambere.

Nyiramana Justine utuye mu Murenge wa Nyamata yavuze ko ari ubwa mbere atunze telefoni igezweho, avuga ko izagirira umumaro umuryango we n’abaturanyi bose.

Ati "Iyi telefoni izamfasha kubona amakuru bitangoye kandi nyatangire igihe kuko mfite ikoranabuhanga rizajya ribimfashamo, kuba ntari mfite telefoni nziza nahombaga ibintu byinshi kuko Umudugudu bashinze urubuga sinarubagaho, ikindi amakuru yangeragaho nyuma kubera kuba ntari kumwe n’abandi.”

Twagirayezu Jean de Dieu waturutse mu Murenge wa Musenyi yagize ati “Iyi telefoni igiye kumfasha mu buryo bw’ubucuruzi nshaka kwinjiramo bwo kujya ncuruza amatungo, ikindi izamfasha kujya ntanga amakuru yiriwe mu Mudugudu wanjye.”

Connect Rwanda ni gahunda yatangijwe na Perezida Kagame igamije gufasha Abanyarwanda gutunga telefoni nziza kandi zigezweho.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bamaze gukusanya telefoni zirenga ibihumbi 44, ku ikubitiro hakaba haratanzwe izigera ku bihumbi birindwi mu gihe izindi zigitangwa.

Hatanzwe telefoni ibihumbi 44 mu turere turindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .