Abaturage bagiye kujya bahabwa ubufasha mu by’amategeko kuri telefoni ngendanwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), ryamuritse umushinga uzatuma abaturage babona amakuru yose bakeneye ku mategeko runaka, bahabwe n’ubundi bufasha mu by’amategeko binyuze kuri telefoni ngendanwa.

Uyu mushinga uzatangizwa mu kwezi gutaha ugamije gukemura ibibazo by’ubumenyi buke ku mategeko, korohereza abaturage kubona ubufasha mu by’amategeko batagombye gukora ingendo, gutanga amafaranga ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda ya leta yo gutanga serivisi inoze hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo hamurikwaga uyu mushinga, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Andrews Kananga, yasobanuye ko uje gukemura ikibazo cyagaragaye mu bushakashatsi bakoze bagasanga 27% by’ababajiwe bakora urugendo ruri hagati y’iminota 30 n’isaha bajya gushaka ubufasha mu by’amategeko, 16%, bakora urw’isaha n’atatu naho 3% bagakora urwo kuva ku masaha atatu kugera kuri atanu.

Yongeyeho ko abaturage bakora ingendo nini ngo bashaka amakuru yoroshye nko kwandikisha ubutaka, abana bavutse no kurangiza imanza.

Yagize ati “Amakuru yoroshye bazajya bayabona kuri telefoni zabo noneho uwumva agikeneye ubundi busobanuro, hari uburyo kuri telefoni buzajya bumwereka nimero azajya ahamagaraho yo mu ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko, ku buryo bazajya bamuha amakuru arushijeho.”

Kananga asobanura ko nyuma y’uko umuturage ahawe amakuru ariko bikagaragara ko ikibazo cye gikeneye umwunganizi mu by’amategeko, azajya asabwa kubonana na we, yaba ari mu byiciro by’abakene bashakirwa abunganizi, nabyo bigakorwa.

Yagize ati “Turagira ngo amakuru yoroshye ajyanye n’ibibazo bimwe na bimwe abaturage baba bafite bazajye bayabonera kuri telefoni, hanyuma niba ikibazo gikomeye babone kugana abafasha mu by’amategeko ariko bataje kubaza ikibazo ngo ikirego iki n’iki gitangirira hehe.”

Yakomeje agira ati “Hari abatuganaga batubaza ngo iyo umuntu ashatse kuregera ikirego kitarengeje miliyoni eshanu ahera mu ruhe rukiko, bikamuvana i Rusizi akaza i Kigali, kandi ayo ari amakuru ashobora kubona ari i Rusizi akoresheje telefoni ye.”

Hari amategeko menshi azashyirwa kuri telefoni ngendanwa mu buryo bworoshye hanyuma abaturage bakajya bayabona.

Hakoreshejwe uburyo bw’amajwi, umuturage azajya ahamagara kuri 845 yumvirize umuntu, urugero amubwire ati ‘niba ushaka kumenya ibijyanye n’ubutaka kanda 1, niba ushaka kumenya ibijyanye n’ihohoterwa kandi 2, abwirwe iby’ingenzi byerekeye aya mategeko.

Icyo yashakaga kumenya ashobora kukimenyera ahongaho, niba atakibonye hazaba hariho nimero yahamagara akavugana n’abanyamategeko ako kanya. Hari ubundi buryo bw’ubutumwa, aho azajya akanda *845# agakurikiza amabwiriza akabona ibisobanuro mu buryo bwanditse.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Mugabe Victor, yemeza ko aka ari agashya kuko umuntu azajya ahabwa serivisi z’ubujyanama, kumuyobora, kumwigisha no kumusobanurira ikibazo akoresheje telefoni.

Avuga ko nk’urugaga rw’abavoka basanga bizafasha byinshi birimo n’uko umuturage utishoboye bizajya bigaragara ko akeneye umwunganizi, azajya amuhabwa atagombye gukora urugendo rwo kujya kumusaba ku rugaga rw’abavoka i Kigali.

Yagize ati “Icyo bizahinduka ni uko wa muturage atazongera gukora urugendo ajya gushakisha aho urugaga ruri, aho abafatanyabikorwa mu gutanga ubutabera bari kuko akenshi ni urugendo bakoraga.”

Uyu mushinga uzatwara miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, uzamara imyaka itatu ishobora kongerwa bitewe n’umusaruro uzatanga. Kugeza ubu harimo gukusanywa ibitekerezo by’abaturage n’abafatanyabikorwa ku mategeko bifuza ko yashyirwa kuri iri koranabuhanga.

Abaturage barenga 2000 bamaze kwifuza ko hajyaho amategeko yo kurangiza imanza, ihohoterwa, ubutaka, ifatwa n’ifungwa n’ayandi. Serivisi zose umuturage azazihabwa ku buntu ku akoresheje ifatabuguzi rya MTN Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Mugabe Victor
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Andrews Kananga
Abaturage bazajya bakoresha telefoni babone ubufasha mu mategeko

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza