Abaturage 70 bamaze imyaka itandatu bishyuza Akarere ka Musanze miliyoni 84 z’ingurane

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2012 nibwo Akarere ka Musanze kaciye imihanda mu masambu y’abaturage batabyumvikanyeho nyuma kaza kubemerera ingurane, bategereje amaso ahera mu kirere.

Abaturage bagera kuri 70 bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, bavuga ko ikibazo cyo kutishyurwa ingurane y’ibyabo byangijwe n’akarere ubwo kacaga imihanda mu masambu yabo, bakigejeje ku nzego zitandukanye kugeza magingo aya bakaba barategereje ko bishyurwa bagaheba.

Babwiye TV1 ko mu minsi ishize ubwo bagezaga iki kibazo kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabajije umuyobozi w’Akarere icyatumye batishyura abaturage, amusubiza ko babishyuye, ariko bo bakemeza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umwe mu baturage yagize ati “Kuva mu 2012 twategereje ko baduha ingurane batwemereye twarahebye. Ikibazo twakigejeje kuri guverineri ahamagaye meya dutangazwa nuko yatubeshye ngo yaratwishyuye.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ngo bwaje kwishyura aba baturage, amafaranga bise intica ntikize.

Hari uwagize ati “Ufitemo miliyoni eshatu yamuhaye ibihumbi 300, ufitemo miliyoni imwe yamuhaye ibihumbi 300, nufitemo miliyoni zirindwi yamuhaye 300. Nta cyizere dufite ko amafaranga yacu bazayatwishyura yose dukurikije imyaka ishize.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène, avuga ko iki kibazo hashize igihe gito bakimenye, aho ngo imihanda yakozwe ku bwimvikane nta ngurane iteganyijwe, ariko ngo kuko nta nyandiko byakorewe, abaturage bakaza kwisubiraho.

Yagize ati “Mu 2017-2018 nibwo batangiye kutugezaho ikibazo batubwira ko batabariwe kandi ko batishyuwe tuza gushyiraho komisiyo ishinzwe kubara irababarira kubera ko bitari mu ngengo y’imari tubabwira ko tuzabishyura.’’

Uyu muyobozi yizezeza aba baturage ko bigenze neza bitarenza mu Ukuboza 2018 amafaranga yabo yose bayabona.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène, avuga ko iki kibazo hashize igihe gito bakimenye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza