00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi barasaba ubufasha ku bibazo bibugarije

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Musanze batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, barashima Leta yabahinduriye ubuzima bagatuzwa ahantu heza, bakaba basaba ko hamwe mu hataruzura hakuzuzwa vuba bagakomeza kubaho neza.

Tariki ya 4 Nyakanga 2021, nibwo imiryango 144 yari ituye nabi n’indi itishoboye yatujwe muri uyu mudugudu uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Aba baturage baganiriye na Radio1, bayibwiye ko nyuma yo kuwugeramo bishimira uburyo babayeho batakiri mu manegeka babagamo yashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mukeshimana Espérance, yavuze ko ubu atuye neza nta kibazo kandi muri uyu mudugudu abasha no korora ndetse yishimira no kuba ubutaka bwe akibufite akabasha kububyaza umusaruro.

Aba baturage bavuga ko gutuzwa aha ntacyo babinganya ariko abatujwe ku igorofa rya nyuma babangamiwe n’amabati ava, iyo imvura iguye bibasaba kwimukira ahatava.

Umwe yagize ati “Birashoboka ko ikibazo cyabaye mu misakarire y’abantu bahubatse hashobora kuba hari ahantu batarutse akaba ariyo mpamvu biri kuva gutya.”

Yakomeje agira ati “Biratubangamiye cyane kuko iyo imvura iguye ndyamye hari ubwo ihingukira ku buriri ikanyagira, iyo iguye ujya kuryama mu cyumba cy’abana cyangwa abashyitsi.”

Aba baturage kandi bagaragaje ibindi bibazo bibangamiye nko kuba amatiyo y’amazi yaribwe ntibavome ubu bakaba bakwa amafaranga menshi yo kuyishyura ndetse no kuba gaz bahawe zarashize badafite ubushobozi bwo kuzigura bagacana inkwi zikabangamira abatuye mu mazu. Abandi bakavuga ko hari amazu adafite ibirahure, bikaba bibateza imbeho ya nijoro.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko aya mazu akiri mashyashya hari kugenda harebwa amakosa yaba yarabayemo mu myubakire kugira ngo akosorwe.

Yagize ati “Ni ibintu bisanzwe wenda kubona hari ibati ritafashe ku rindi ugasanga hari kuza amazi. Ibyo byose turi kubikosora ahabonetse agakosa duhita tugakosora. Birumvikana amazu ntabwo amaze igihe kinini yubatswe, ahantu hose hari utwo tuntu tugenda dukosorwa kugira ngo birangire burundu.”

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watangiye kubakwa mu mpera za 2020, ukaba urimo ibikorwaremezo byose abawutuye bakeneye, wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abatuye mu igorofa rya nyuma mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi baravuga ko babangamiwe n'amabati adasakaye neza bigatuma bavirwa
Uyu mudugudu watwaye asaga miliyari 20 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .