Abategura umunsi wera w’umucyo bahaye amafunguro abarwariye mu bitaro bya Masaka batishoboye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, abafite ubumuga, abarwaye igituntu cyoroheje n’ababyeyi babyaye bari mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, bahawe amafunguro n’abagize itsinda ry’abategura umunsi wera w’umucyo mu gikorwa cyo gufasha abababaye batishoboye.

Iki gikorwa bagikoze ku wa 7 Nyakanga, italiki ngarukamwaka iri tsinda ryizihizaho Umunsi Wera w’Umucyo uzwi nka “White Day and Shine/Light” cyitabirwa n’abatandukanye barimo Ingabire Victoire Umuhoza.

Umuyobozi w’abategura umunsi wera w’umucyo, Edouard Mubaraka, yabwiye IGIHE ko bahisemo guha aba barwayi amafunguro mu rwego rwo gushishikariza abandi “Kugira umutima w’urukundo kandi utabara.”

Ati “Twahisemo gufasha abababaye kugira ngo bumve ko nabo ari abantu nk’abandi. Nifuza ko niba ufite umutima ukunda, twiyungeho dufashe aba bantu bababaye nibura ubwo twabikoraga mu mezi atatu, tujye tuza buri kumwe.”

Bamwe mu barwayi bahawe aya mafunguro bashimiye abategura umunsi wera w’umucyo ku bw’igikorwa cy’urukundo babakoreye.

Uwitwa Uwineza Lydia yagize ati “Nabashimiye ku bw’igikorwa mwakoze kuko hari benshi bicwa n’inzara ariko twebwe kubera abagiraneza baje baratugaburira nta nzara dufite. Nabasabiye umugisha ndanabashimira.”

Umuforomo wo ku bitaro bya Masaka, Mukankeshiyaremye Jeannette, wari uhagarariye umuyobozi wabyo, yavuze ko nk’ibitaro biba mu Mujyi wa Kigali, bikunda kwakira abarwayi benshi badafite ababitaho ku buryo bagorwa no kubona amafunguro.

Ati “Tugira abarwayi benshi baturuka impande z’igihugu, badafite imiryango yabo, bamwe bazanwa na Polisi barwaye, badafite abarwaza ku buryo batabona ibyo kurya n’ibyo kunywa n’ibindi bikenerwa. Hari uwo usanga ahamaze amezi atanu.”

Yavuze ko nibura ku munsi ibi bitaro biba bifite abarwayi barenga 20 badafite abarwaza ariko hari n’ababa babafite ugasanga kubona amafunguro bibagora, ashimira abategura umunsi wera w’umucyo babafashije.

Umunsi wera w’umucyo ni igikorwa gihuza abantu mu busabane, ibyishimo, gushima Imana no gufasha abababaye. Abawutegura buri gihembwe bafasha abababaye kurusha abandi.

Mu byiciro bibiri bishize bahaye amafunguro abarwariye mu Bitaro bya Muhima n’ibya Kibagagabaga ndetse bemera kwishyurira abarwayi babuze ubwishyu bw’asaga ibihumbi 700Frw.

Abategura umunsi wera w'umuyo bahaye amafunguro abarwariye mu bitaro bya Masaka batishoboye
Ingabire Victoire aganira na Mubaraka uyobora abategura umunsi wera w'umucyo
Mubaraka yavuze ko bahisemo guha abarwayi amafunguro kuko haba hari benshi batagira ababitaho
Ingabire Victoire yifatanyije n'abategura umunsi wera w'umucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza