00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abategura n’abacunga imishinga basabwe kubikora mu buryo bwa kinyamwuga mu kwirinda ibihombo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga uhuza inzobere mu gucunga imishinga mu bigo bitandukanye ishami ry’u Rwanda, PMI ishami ry’u Rwanda, wasabye abakora n’abategura imishinga mu bigo binyuranye kubikora mu buryo bwa kinyamwuga mu rwego rwo kwirinda ibihombo n’idindira biterwa no gutegura nabi imishinga.

Mu nama yahuje abanyamuryango kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Nzeri 2021, Umuyobozi mukuru wa PMI Rwanda, Dushimimana Jean Jacques, yavuze ko impamvu yo gutangiza uyu muryango mu Rwanda biri mu rwego rwo kurushaho kunoza imishinga ndetse no kwirinda ibihombo biturutse ku makosa agaragara mu mitegurire yayo.

Yagize ati “Byagaragaye ko iyo abantu bakora imishinga mu buryo butandukanye bagenda basubiramo amakosa n’abayikoze neza ntibabone uburyo bwo kwiga cyangwa kwigisha abandi. Iki kigo kigamije gushyiramo uburyo buri ku rwego mpuzamahanga bwemewe kandi bwakozweho ubushakashatsi mu bihugu byose.”

Yagaragaje ko kuba abacunga imishinga bashobora guhurizwa muri uyu muryango byakemura ibibazo bikigaragara mu idindira ry’imishinga n’ibihombo mu bigo bimwe na bimwe.

Ati "Icyo rero iri shami mu Rwanda rigamije, ni uguhuza abakora imishinga ku buryo bw’ubunyamwuga kugira ngo bagendere kuri rwa rwego Mpuzamahanga rukoreshwe no mu Rwanda nk’uko n’ahandi bikorwa. Hari uburyo butandukanye butuma umuntu acunga imishinga mu buryo bwa kinyamwuga."

"Harimo kugira impamyabushobozi izwi, iyo ugiye gukora umushinga ufite iyo mpamyabushobozi ya PMP (Project Management Professional), bituma n’undi uzava ahandi azaza avuga kimwe nawe, cyangwa se n’iyo ukoze umushinga hakagira ikintu kiba cyangwa ukimuka undi umuntu ufite ya mpamyabushobozi nk’iyo yaza agafatira aho undi yari agereje umushinga ugasozwa neza."

Yavuze ko biteguye gukorana n’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’ibyigenga mu buryo bunyuranye burimo ubwo kunononsora imishinga yabyo no guhugura abakozi bakurikiranira bya hafi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga.

Yongeyeho ko kuba imishinga igikorwa n’abantu bose, abenshi batanabifitiye ubushobozi ari yo ntandaro yo kubona imyinshi idindira cyangwa ikarenza ingengo y’imari.

Ati "Ubu ngubu imishinga iracyakorwa n’abantu bose ni yo mpamvu dutekereza ko dukomeje kubona imishinga irenza ingengo y’imari, ikarenza igihe kubera ko abantu babikora batabigize umwuga. Nitumara kubatoza, bakaba benshi bafite impamyabumenyi zitandukanye mpuzamahanga iyo mishinga izarushaho kugenda neza."

Yagaragaje ko Abanyamuryango batandukanye bari muri uwo muryango bagira amahirwe yo kwiga uburyo bugezweho bw’imicungire n’imiyoborere y’imishinga kandi bagahabwa impamyabumenyi mpuzamahanga kuko uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugakorera mu bihugu bisaga 200 ku Isi.

Umwe mu banyamuryango ba PMI Rwanda wanabonye impamyabumenyi mpuzamahanga mu gutegura imishinga, Martens Hategekimana, yagaragaje ko kuba muri uyu muryango harimo inyungu nyinshi ndetse ko hari ubumenyi bwiyongera ku bwo bari bafite mu kunoza imishinga.

Yagize ati "Ku ruhande rwanjye kugira impamyabushobozi ya PMI, byanyongereye ubumenyi mu gucunga neza imishinga. Ndetse biramfasha cyane mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa ibyo ndi gukora. Bituma ngirirwa icyizere kandi bikampa gukoresha ubumenyi bukenewe ku rwego Mpuzamahanga. Ikindi navuga n’umushahara uriyongera."

Yakomeje agira ati "Navuga ko muri iki gihe cy’iterambere, guha akazi umuntu ufite iyo mpamyabushobozi ni iby’agaciro. Guha umuntu gucunga umushinga bigendana n’igiciro, igihe, ubuhanga kandi ibigo bikeneye umuntu wo kugirirwa icyizere mu micungire y’umushinga."

Yasabye bagenzi be bakora, bategura bakanacunga imishinga guharanira kuba muri PMI kuko ari umuryango utanga ubumenyi buhambaye mu gutegura no gucunga imishinga kandi ko impamyabumenyi zo mu ishuri zidahagije gusa ahubwo ko bisaba umuntu ufite n’ubuhanga butandukanye kandi byose muri uwo muryango babasha kubihabwa.

Kuba umunyamurwango wa Project Management Institute bisaba gusa kwiyumvamo ubushake bwo gukora, gutegura no gucunga imishinga cyangwa usanzwe ukora ako kazi mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi.

Kugeza ubu muri PMI Rwanda habarurwa abanyamuryango 75, barimo 44 binjiye muri uyu mwaka, gusa 46 bamaze guhabwa impamyabushobozi mpuzamahanga ya PMP.

PMI Rwanda yiganjemo abakozi bo mu bigo bikomeye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo gishinzwe gutegura no kwakira inama (RCB) n’ibindi.

Visi Perezida wa PMI Rwanda, Kariningondo,yagaragaje ko abacunga imishinga mu bigo bitandukanye bakwiye ku bikora kinyamwuga
Umuyobozi mukuru wa PMI Rwanda, Dushimimana Jean Jacques, yavuze ko impamvu yo gutangiza uyu muryango mu Rwanda biri mu rwego rwo kurushaho kunoza imishinga
Abari muri PMI Rwanda bagaragaza ko bungukiramo byinshi birimo n'ubumenyi mu gutegura imishinga
PMI Rwanda igizwe n'abanyamuryango 75 bakora mu bigo binyuranye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .