00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatega moto i Kigali barinubira izamurwa ry’ibiciro mu masaha y’umugoroba

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe n’uburyo abamotari bahengera saa kumi n’igice z’umugoroba zigeze bagahita bongera ibiciro by’ingendo.

Ni ibintu bavuga ko bimaze ibyumweru bibiri bifata indi ntera nyuma y’uko hafashwe ingamba zihariye zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 zirimo no kubuza ingendo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko kuzamura ibiciro kw’abamotari mu masaha yo gutaha bibateza ingorane zitandukanye zirimo gukoresha amafaranga arenze ayo bateganyije no kuba babura uko bagera mu rugo amasaha akabafata.

Tuyizere Ernest utuye mu Miduha i Nyamirambo yagize ati “Birababaje rwose kubona uburyo muri iki gihe dusabwa kuba twageze mu rugo saa kumi n’ebyiri maze buri mumotari wese iyo saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe zigeze ibiciro akabitumbagiza.”

Mukandutiye Grace utuye i Kanombe yavuze ko aherutse kuva mu mujyi rwagati yerekeza i Kanombe, bakamuca ibihumbi bine kandi asanzwe ahagendera 1200 Frw.

Ati “Nyine narayamuhaye kuko nabonaga amasaha ari bungerereho kandi ntava mu Mujyi n’amaguru ngo ngere i Kanombe.”

Umwe mu bamotari yabwiye IGIHE ko impamvu buriza ibiciro ari uko baba bihuta kandi abakeneye gutaha ari benshi, bityo bagahitamo gutwara ubaha menshi.

Ati “Umuvundo w’imodoka uba ari mwinshi, ni yo mpamvu umuntu aca amafaranga menshi. Ikindi abagenzi baba ari benshi kandi bose bakeneye gutaha kare, rero kuko umuntu aba azi ko hari amasaha ataba ari gukora kandi ubusanzwe yarabaga ari kuyakoramo.”

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abomatari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko ikibazo cyo guhenda abagenzi kuri moto kizakemuka hashyizweho ibiciro ntarengwa na za mubazi zihariye zigaragaza uburebure bw’urugendo.

Ati “Muri iki gihe ibiciro bitari byashyirwaho umumotari yiyumvikanira n’umugenzi kandi kuva kera ni ko byahoze kuko buriya bitandukanye no muri gare. Umumotari yumvikana n’umugenzi mu gace barimo ayo ari bumwishyure, yewe hari n’ubwo bumvikana bari no mu nzira bagenda. Kugeza ubu ibiciro abamotari ni bo babishyiraho kuko RURA ntirashyiraho ibiciro byabo.”

Yaboneyeho gusaba abagenzi gutaha kare kugira ngo birinde guhendwa n’abamotari cyane.

Umuyobozi ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu mu Rwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kulamba, yavuze ko abamotari badakwiriye gufatirana abagenzi muri ibi bihe igihugu cyugarijwe na Covid-19 ngo bashyireho ibiciro bihanitse.

Ati “Ntabwo ari byo. Ntabwo abantu bafatirana abandi mu bihe bikomeye n’ubwo wenda aribo bashyiraho ibiciro bigakorwa baciririkanya n’abagenzi. Ibiciro byabo bizakoreshwa batangiye gukoresha mubazi ariko ntabwo bakwiye gufatirana abagenzi muri ibi bihe.”

Guhera umwaka ushize bamwe mu bamotari bari batangiye gukoresha mubazi kuri moto zabo ari nazo zagenaga igiciro umugenzi yishyura.

Kulamba yavuze ko iyo gahunda ikomeje ariko yagiye idindizwa n’icyorezo cya Covid-19.

RURA yihanangirije abamotari buriza ibiciro mu masaha y'umugoroba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .