Abasoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya basabwe kuticarana ubumenyi bahawe (Amafoto)

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 9 Kanama 2019 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Mount Kenya (MKU), Ishami rya Kigali yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 582 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye, bahabwa umukoro wo kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Mu basoje amasomo harimo 19 bo mu Cyiciro cya Mbere cya Kaminuza, 421 bo mu cya Kabiri cya Kaminuza na 142 bo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Ibirori byo gutanga izo mpamyabumenyi ku nshuro ya 16 byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2019.

Aba banyeshuri barangije mu mashami atandukanye arimo iry’Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukunguu n’Ubucuruzi, Uburezi, Ubuvuzi n’Ubukerarugendo.

Abasoje amasomo basabwe kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe kugira ngo bizabagirire akamaro mu kazi ka buri munsi.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo muri Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda, Dr. Kamande Mercyline, yasabye abasoje amasomo kujya gukora ibyo bize anabibutsa ko bagomba gukomeza kongera ubumenyi.

Yagize ati “Twarabateguye bihagije. Muri ku rwego mpuzamahanga mu byo mwigaga byose. Tubohereje mu buzima bwo hanze, tubahaye inshingano ebyiri. Mugende mukore ibyo mwize, muduhagararire neza. Ikindi mutazibagirwa, mujye musoma kugira ngo mwongere ubumenyi.”

Abanyeshuri basoje amasomo na bo bagaragaje ko ubumenyi bahawe bazabubyaza umusaruro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS), SSP Hillary Sengabo, wahawe Impamyabumenyi mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yabwiye IGIHE ko ubumenyi yahawe buzamufasha mu kazi ke.

Yagize ati” Nari narize amategeko mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Kubera akazi nkora byabaye ngombwa ko nza kwiga itangazamakuru kugira ngo ndusheho kugira ubumenyi. Bigiye kumfasha mu kunoza imikorere no kurushaho gusangiza ubumenyi abo dukorana ku bijyanye n’itangazamakuru.”

Umuhoza Solange wasoje amasomo ye y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yavuze ko nubwo arangije kwiga agiye kwihangira umurimo.

Ati “Nsoje amasomo ariko ndumva nshaka kwikorera. Nahanga umurimo nkurikije ibyo nize nubwo bisaba igishoro kinini. Ni ukureka ubunebwe tugakora nta gusuzugura akazi n’icyo kazakwishyura.”

Ababyeyi barerera muri Mount Kenya ishami ryo mu Rwanda bijejwe ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo iyi Kaminuza izatangire gutanga impamyabushobozi z’ikirenga, PhD mu minsi iri imbere.

Usibye mu Rwanda, abanyeshuri basaga 5000 biga muri MKU ishami rya Kenya na bo bashyikirijwe impamyabumenyi mu birori byabereye mu Mujyi wa Nairobi.

Mount Kenya University yashinzwe n’umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe muri kaminuza zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Abakozi batandukanye ba Kaminuza ya Mount Kenya bitabiriye ibirori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo mu byiciro bitandukanye
Abanyeshuri n'ababyeyi basangiye umutsima wo kwishimira ko abana babo basoje amasomo
Abasoje amasomo y'ubuforomo bahise barahira indahiro yabo ibaranga
Muri ibi birori hakaswe umutsima mu kwishimira intambwe abanyeshuri bateye
Umutsima wateguriwe abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya
Kaminuza ya Mount Kenya (MKU), Ishami rya Kigali yashyize ku isoko abanyeshuri 582 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye
Dr Kamande Mercyline yasabye abasoje amasomo gukomeza gusoma bakongera ubumenyi
Abasoje amasomo muri MKU basabye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo, yahawe Impamyabumenyi mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho
Kaminuza ya Mount Kenya ifite icyicaro cyayo mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza