Abasirikare batatu ba RDF baguye mu mpanuka y’imodoka bashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Ukwakira 2016 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ba Nyakwigendera ‎Pte Nsabimana J de Dieu w’imyaka 25, Pte Ntakirutimana Egide wari ufite imyaka 23 na Pte Nikwigize Blaise wari ufite imyaka 22 bashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya gisirikare ry’i Kanombe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016.

Aba basirikare bazize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Kicukiro ku itariki 11 Ukwakira 2016.

Imiryango yabo hamwe n’abagize Ingabo z’u Rwanda barimo ba Jenerali, Abofisiye bakuru, Abato hamwe n’abasirikare bandi basezeye mu cyubahiro kuri ba Nyakwigendera.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Musemakweli yavuze ko RDF ibabajwe bikomeye no kubura abasirikare bari bakiri bato kandi bagaragazaga ikinyabupfura.

Yihanganishije imiryango kandi ababwira ko RDF yifatanije na bo mu kababaro.

Abagize imiryango y’aba basirikare bafashe ijambo bagarutse ku kababaro batewe no kubura abana babo mu rupfu rutunguranye.

Bashimye ubutwari bwa Banyakwigendera, ikinyabupfura no gukunda igihugu byatumye binjira mu ngabo z’igihugu bakiri bato.

Imiryango y'abazize impanuka yifatanyije n'abasirikare mu muhango wo gushyingura
Mu ishyingurwa ry'aba basirikare haraswe ubutwari bwabo bwatumye binjira mu ngabo z'u Rwanda bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza