Abasirikare bashinjwa kwica umuturage bahakanye ibyaha baregwa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 28 Nyakanga 2017 saa 03:20
Yasuwe :
1 0

Abasirikare bato barimo uwitwa Pte Nshimyumukiza Jean Pierre na Pte Ishimwe Claude, bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo ubwicanyi n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje ikiboko, ubugande ku kazi, kurasa nta tegeko no konona ibintu by’undi ku bw’inabi bahakanye ibyaha byose bashinjwa.

Ni ibyaha bashinjwa ko bakoze ubwo bari ku burinzi i Gikondo ahazwi nka SGM ku wa 9 Gicurasi 2017 bagashinjwa uruhare mu rupfu rw’uyu muturage witwa Ntivuguruzwa Aimé Yvan warashwe na bo ku itariki ya 10 Gicurasi ahagana saa saba z’ijoro bavuga ko yabasagariye.

Ngo bijya gutangira basabye ibyangombwa umugore wa Ntivuguruzwa arabibura bakomeje kumubaza uwo ari we umugabo we bari kumwe ahita asumira Pte Nshimyumukiza Jean Pierre, amwaka imbunda amubwira ko we yamutanze mu gisirikare ndetse aranamutega amukubita hasi, umusirikare nawe ngo yirwanaho.

Bitandukanye n’uko bitwaye mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa, no mu rukiko rukuru rwa Gisirikare, uyu munsi bagaragaye bahakana ibyaha byose bavuga ko icyatumye mbere babyemera ngo bari barabwiwe ko nibabyemera bazahita barekurwa, basaba ko ibyambere byateshwa agaciro hagashingirwa ku bya none.

Ubwo haburanishwaga urwo rubanza mu mizi mu Kagari ka Karugira, mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017, abaregwa bombi bateye utwatsi ibyo byaha bavuga ko bidakwiye ko bifatwa nk’icyaha.

Nshimyumukiza Jean Pierre n’umwunganizi wabo Uwimana Thadée, basabye ko icyaha bamushinja cy’ubwicanyi cyahindurirwa inyito cyikitwa kwica batabigambiriye kuko ngo bamwishe bitabara kuko yashakaga kubaka imbunda ngo abarase anarase n’abandi baturage.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari buhagarariwe na Capt Felicien Ndaruhutse, bwasabye ko icyo cyaha kitahindurirwa inyito bagakomeza kugishinjwa kuko ngo bamurashe ari umusivili, nta mbunda afite kandi bari babiri ku buryo ngo atari kugira ubushobozi bwo kubarwanya, gusa biregura bavuga ko icyo aza kuyishyikira yari kuyikoresha icyo ishinzwe.

Ku cyo bashinjwa cy’ubugande mu kazi, ubushinjacyaha bwavuze ko mbere yo kumurasa bari banavuye ku kazi bakajya mu kabari kunywa inzoga ariko ubwunganizi bwagaragaje ko nta kimenyetso ubushinjacyaha bubifitiye busaba kukibahanaguraho.

Ku kijyanye no kurasa nta tegeko no konona, ubushinjacyaha bwavuze ko bakwiriye kuryozwa kuba bararashe badahawe itegeko nk’uko itegeko rya gisirikare ribisaba, buvuga ko batabanje kubaza kandi barahawe ibyombo.

Umwunganizi yagaragaje ko abaregwa batari gutegereza ko babanza kwamburwa intwaro bari bafite ngo babone guhamagara cyane ko ngo ubwo umwe yategwaga akikubita hasi icyombo cyaguye akaba atari kubasha kubona uko ahamagara, ikindi ngo wenda yari kuba yamaze no kumwica.

Ku konona ibirahure na firigo biri mu kabari kari hafi y’aho byabereye, ubwunganizi bugaragaza ko mu gihe Pte Nshimyumukiza yarasaga atari abigambiriye dore ko ngo nta n’inyungu yari afite mu kurasa ibirahure.

Pte Ishimwe Claude ushinjwa ubufatanyabyaha yavuze ko we yari ku burinzi dore ko ngo atari yegeranye na Nshimiyumukiza, ngo umumotari yaraje amubwira ngo arihagarariye kandi mugenzi we bamwishe, ariruka arasa hasi, ahakana kurasa ukuguru.

Yavuze ko nta kigaragaza ko yarashe ukuguru kwa Nyakwigendera avuga ko ibyemezo bya muganga bitigeze bigaragaza ko yarashwe ku maguru ahubwo ko yarashwe mu mutwe no mu rubavu.

Yanahakanye ko yaba yarambuye abantu amafaranga avuga ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko ibyo byakozwe.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’impande zombi, urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma aho igikorwa cyabereye n’aho amasasu yaba yarageze bifashishije ubuhanga bwa gisirikare, urubanza rukazasubukurwa ku wa 8 Nzeri 2017 saa tatu za mu gitondo.

Pte Nshimyumukiza Jean Pierre ni umusirikare ufite ipeti rito, yinjiye mu gisirikare mu 2015, mu gihe mugenzi we Pte Ishimwe Claude, na we ufite iringana n’irye yacyinjiyemo mu 2014.

Pte Nshimyumukiza Jean Pierre na Pte Ishimwe Claude
Pte Ishimwe Claude
Pte Nshimiyimana Jean Pierre
Capt. Felicien Ndaruhutse wari uhagarariye ubushinjacyaha
Umwunganizi w'abaregwa Uwimana Thaddee

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza