00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare 19 ba RDF bari muri Kenya mu bikorwa by’ubuvuzi buhabwa abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Abasirikare 19 bo mu ngabo z’u Rwanda, bari muri Kenya, aho bitabiriye ibikorwa by’ubuvuzi ingabo zo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zifatanyamo n’abasivile, kuva kuri uyu wa 9 kugeza ku wa 13 Ukwakira 2021.

Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye muri Kenya, turimo Machakos, Kajiado na Nairobi.Bigamije kunoza ubufatanye hagati y’abasivile n’abasirikare bo mu bihugu bigize Umurayango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha. Serivisi bari gutangamo ubufasha zirimo izijyanye n’ubuvuzi bw’abana, abagore, ubuvuzi rusange, ubw’amaso n’amenyo zitangwa ku buntu.

Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos gaherereye mu birometero 85 uvuye mu Mujyi wa Nairobi.

Winny Chemutai Too, uhagarariye ikigo nderabuzima cya Muumandu, cyo muri aka gace yatangaje ko ubusanzwe abaturage bamenyereye abasirikare nk’abantu bitwaza imbunda badapfa kugaragara mu bikorwa by’ubufasha mu by’imibereho y’abantu.
Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abasivile n’abasirikare.”

Ibikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo n’abasivile muri EAC, bibaye ku nshuro ya gatatu.Ku nshuro ya mbere byabereye muri Uganda mu 2018, iyakurikiyeho mu 2019 bibera mu Rwanda.

Abasirikare mu ngabo z'u Rwanda bari mu bikorwa by'ubuvuzi muri Kenya
Hari gutangwa ubuvuzi mu nzego zitandukanye ku baturage ba Kenya ku bufatanye n'ingabo z'u Rwanda
Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .