Abasirikare 165 barwanira mu kirere berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 31 Kanama 2016 saa 09:07
Yasuwe : XX
0

Abasirikare b’u Rwanda 165 barwanira mu kirere kuri uyu wa Gatatu berekeje mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo(UNMISS), aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri ubwo butumwa.

Bahagurukiye ku kibuga mpuzamahanaga cy’indege cya Kigali ahagana saa moya za mu gitondo bayobowe na Lt Col Innocent Munyengango. Barimo abakanishi b’indege za gisirikare,abazitwara n’abashinzwe ibikoresho.

Mu cyumweru gishize, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba yabasabye kwitanga mu kazi kabajyanye no gukora ibyo bashinzwe kinyamwuga bakanarangwa n’ikinyabupfura.

Yanabasabye kandi gusigasira indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda no kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda.

Bagenzi babo basimbuwe bageze ku kibuga mpuzamahanaga cy’indege cya Kigali saa tanu zo kuri uyu wa Gatatu, bakiriwe na Brig Gen Chris Murari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’imyitozo muri RDF.

Yabashimiye akazi keza bakoze, agira ati “ Twakurikiranaga buri munsi ibikorwa byanyu kandi twabonye raporo nziza ku myitwarire yanyu mu gihe cy’ibyo bikorwa, umuhate ku kazi n’ikinyabupfura.Turabashimiye kuba mwarabaye ba amabasaderi beza b’u Rwanda.

Yanabasabye gukomeza kugira ikinyabupfura mu nshingano nshya iwabo.
Umuyobozi w’izi ngabo zishoje ubutumwa, Lt Col Bernard Niyomugabo yashimye ubufasha n’amasomo bakuye ku buyobozi bwa UNMISS, imikoranire myiza n’abo ku cyicaro gikuru cy’ingabo n’ishami rya UNMISS rishinzwe iby’indege.

Mu bikorwa bakoze, harimo gufasha abandi basirikare mu ngendo zitandukanye, gukora ubugenzuzi bw’umutekano mu kirere, gutwara ibikoresho by’ubuvuzi, gutwara abayobozi n’ibindi.

Mu mezi 12 ashize izi ngabo zari mu butumwa bwa UNMISS zakoze ingendo z’indege 809, zitwara abagenzi 12,694 n’ibiro 1,455,000 by’imitwaro mu bice bitandukanye.

Abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bafite indege esheshatu za kajugujugu mu butumwa bwa UNMISS, icyicaro cyabo gikuru giherereye mu Mujyi wa Juba, ikindi kiri i Malakal muri Leta ya Upper Nile.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abasirikare barenga 5000 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi harimo Centrafrique, Darfur muri Sudani, na Sudani y’Epfo.

Abasirikare b'u Rwanda berekeje mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo
Mbere yo kwerekeza mu butumwa bw'amahoro basabwe kuzahagararira neza u Rwanda
Abasirikare bari basanzwe mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo basimbuwe na bagenzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE